Ibyo wamenya ku itsinda rishya ry'abavandimwe Bonte & Bonnet binjiye muri Gospel

Irasubiza Honorine (Bonte) na Urakoze Bonnet (Bonnet), ni itsinda rishya ry'abavandimwe bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, baje basanga abarimo Vestine & Dorcas na Alicia & Germaine.

Sep 23, 2025 - 14:53
Sep 23, 2025 - 15:30
 0
Ibyo wamenya ku itsinda rishya ry'abavandimwe Bonte & Bonnet binjiye muri Gospel

Aba bahanzikazi bashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, basanzwe bakorera umurimo w'Imana mu Itorero rya ADEPR ryo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge. 

Bonte na Bonnet bakora umuziki babifatanya no kwiga, kuko umukuru ari we Bonte yiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye naho Bonnet akaba yiga mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza. 

Aba bana b'abakobwa basanzwe basubiramo indirimbo zimwe z'abahanzi batandukanye, gusa kuri ubu bakaba bamaze gushyira hanze indirimbo yabo nshya bise 'Narababariwe' mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

Iyi ndirimbo igaruka ku mbabazi Yesu Kristo yagiriye abantu bakababarirwa binyuze mu kumeneka kw'amaraso ye, igaragara kuri shene ya YouTube y'abahanzikazi "Bonte and Bonnet Official".

Bonte na Bonnet itsinda rishya ry'abavandimwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana 

Indirimbo 'Narababariwe' ya Bonte na Bonnet 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com