Impamvu Sherrie Silver ategura The Silver Gala

Umubyinnyikazi, Sherrie Silver utegura ibirori byo kumurika imideli bya "The Silver Gala" yavuze ko yafashe icyemezo cyo kubitegura kubera ibizwi nka Met Gala.

May 8, 2025 - 12:47
May 8, 2025 - 13:08
 0
Impamvu Sherrie Silver ategura The Silver Gala

Umubyinnyikazi nyarwanda ariko unafite ubwenegihugu bw'U Bwongereza, Sherrie Silver yavuze ko gukora mu birori karundura by'imideli byo muri Leta Zunze Ubumwe z' Amerika, Met Gala byatumye na we ategura ibyo yise The Silver Gala bigiye kongera kuba ku nshuro ya kabiri.

Mu gihe Sherrie Silver yatangaje ko ari kwitegura kongera gutegura ibirori byo kumurika imideli ariko anazamuriramo imfashanyo ku muryango yashinze uhuriyemo abana banafite impano zirimo kuririmba no kubyina, yaciye ku rukuta rwe rwa Instagram ahishura aho yakuye igitekerezo cyo gutegura ibyo birori.

Yagize ati:"Nagize ishyaka ryo kubikora nyuma yo kuyobora ingendo mu birori by'imideli bya Met Gala. Nakunze uburyo Vogue Magazine (magazine igira uruhare mu itegurwa rya Met Gala) yafatishije Isi iciye mu mideli ari nako begeranya imfashanyo yo gufasha abo ubuzima bukomeye."

"Nahise ntekereza nti: iyi yaba inzira nziza yo gutegura ibirori byegeranya imfashanyo ku muryango, The Sherrie Silver Foundation."

Byakomeje bimuha gutegereza ko U Rwanda rukeneye ibirori bitera ishyaka abantu kwambara nta rutangira kandi bizihiza umuco w'Afurika.

Ku ikubitiro ku wa 07 Nzeri 2024 nibwo Sherrie Silver yakoreye muri Kigali Convention Centre ibyo birori byo kumurika imideli byitabirwa n'ibyamamare bitandukanye birimo: The Ben, Element, Miss Muheto Divine, Miss Jolly Mutesi, Bwiza n'abandi.

Kuri uyu wa Kane yatangaje ko agiye kongera kubitegura, amatariki y'igihe bizabera azatangazwa mu minsi iri imbere.

Sherrie Silver yateguye The Silver Gala yifashishije Met Gala

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow