Undi mugabo yashinje P Diddy kumusambanya, uwahigaga arahigwa: Aho ibya P Diddy bigeze
Abashinja P Diddy ihohotera rishingiye ku gitsina bakomeje kwiyongera umunsi ku wundi, ubu hari undi mugabo uvuga ko yasambanyijwe na we. Abamwunganira mu mategeko na bo bakomeje gukora iyo bwabaga ngo bamukuremo, biyemeje gukurikirana umunyamategeko, Buzbee w'abashinja P Diddy.
P Diddy wamenyekanye mu njyana ya hip-hop ariko muri Nzeri 2024 yatawe muri yombi akurikiranyweho guhohotera abiganjemo igitsinagore, ubu hari umugabo watanze ikirego amushinja kumufata ku ngufu.
Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare 2025, hari umugabo utaratangajwe amazina watanze ikirego gishinja P Diddy kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina mu mwaka wa 2012.
Avuga ko icyo gihe yamusambanyije ku ngufu ndetse amutegeka kuryamana n'umugore igihe bari bari muri hoteli ya Intercontinental iherereye i New York.
Uwo mugabo amaze kurambirwa yahungiye mu bwogero P Diddy amusangayo yongera kumufatirayo ku ngufu. Nyuma yamuteye ubwoba amutegeka ko atazabivuga, naramuka abivuze atazamenya ikizamubaho.
Itsinda riburanira P Diddy ryabwiye XXL ko hatitawe ku mubare w'ibirego umukiriya wabo ashinjwa bazi neza ko ari umwere.
Bati:"Tutitaye ku mubare w'ibirego bishinja P Diddy cyane cyane iby'abo bahisha amazina yabo, ntabwo bizahindura ukuri ko P Diddy nta mwana, umugore cyangwa se umugabo yigeze ahohotera."
"Dusigaye tuba mu Isi aho buri umwe ashobora gutanga ikirego abeshyera undi. Hariho ubutabera kugira ngo butange ukuri. P Diddy ariyizeye ko nta cyaha yakoze, bityo azatsinda urubanza."
Abunganira P Diddy bo bafashe umwanzuro wo gukurikirana mu mategeko umushinjacyaha, Tony Buzbee uhagarariye abashinja P Diddy ihohotera rishingiye ku gitsina, baramushinja gukorera iperereza no guhagararira abashinja nta burenganzira afite bwo kubikorera mu rukiko rw'i New York."
Bati:"Tony Buzbee yiyemeje guhagararira no kuburanira abarenga 22 nta burenganzira abifite bwo kubikorera i New York. Uyu kandi yahonyoye ubunyamwuga mu bucamanza bw' i New York akajya atangaza ushinja nyamara ikirego kitaranemerwa, akanongeraho guhamya ko P Diddy yakoze icyo cyaha kandi ataragihamywa."
P Diddy aracyafunze akaba arindiriye ko azatangira kuburana ku byaha ashinjwa birimo iby'ihohotera rishingiye ku gitsina no gucuruza abakobwa muri Gicurasi 2025.
What's Your Reaction?










