Uhujimfura Claude yatanze ihumure ku bakeka ko Kikac ishobora gusenyuka
Umuyobozi wa Kikac ireberera abahanzi Uhujimfura Claude, yahumurije abibazaga ko ishobora kuzahomba ikaba yasenyuka bitewe n'uko abanyamuryango bagabanutse ahubwo hakiyongera abahanzi avuga ko bitashoboka kuko n'abahanzi barakora.
Ibi yabitangaje mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 15 Gashyantare 2024 cyari kigamije kumurika kumugaragaro umuzingo (Ep) wa Niyo Bosco yise 'New chapter', ubwo yarabajijwe niba kuba abanyamuryango bafasha Kikac mu buryo bw'amafaranga cyangwa se mu bushobozi bari kugabanuka ahubwo hakiyongera abahanzi niba nta mpungenge ko ubushobozi bushobora kubura ikaba yahagarara.
Bivuze ko abahanzi bariyongereye ndetse basaba amafaranga menshi aruta ayo bakoreshaga umuhanzi akiri umwe ndetse n'abanyamuryango bakiri batatu bityo ubushobozi bwo guhaza abahanzi babiri bikaba byagorana.
Claude yatangaje ko nta mpungenge zihari ko bashobora kubura ubushobozi bwo kuba bafasha abahanzi babiri nubwo abanyamuryango bagabanutse kuko n'abahanzi barakora kandi hari umusaruro ugenda uva mu bikorwa bakora bizajya bigira icyo byinjiza muri label.
Claude yongeyeho ko kuva igihe gishize abanyamuryango bagabanutse, bamaze gukora cyane bigaragaza ko nta mpamvu ishobora gutuma basubira inyuma, ko ahubwo aricyo gihe bagiye gutangira gukora cyane.
Ubusanzwe iyi label ijya gutangira yatangiye igizwe n'abantu babiri, Dr. Kintu Mohammed ndetse na Uhujimfura Claude waje ari we ureberera inyungu za Bwiza. Kikac igizwe na Label ifasha abahanzi ndetse ikagira n'undi mushinga wo ku ruhande wa Hotel yabarizwaga n'ubundi kuri Kikac Music.
Nyuma haje kubaho kutumvikana hagati y'impande zombi (Dr. Kintu ndetse na Claude) bituma Dr. Kintu ahitamo gutandukana nabo akomeza inzira ye nk'uko yabitangaje gusa biyemeza kugabana buri wese afata 50% y'imitungo ya Kikac.
Ku itariki 30 Kanama 2023, nibwo habaye amasezerano yakorewe imbere ya Noteri yemeza ko Dr. Kintu avuye muri Kikac yari ikibarizwamo Bwiza imigabane ye akayiharira Claude naho we agafata ya Hotel.
Nyuma haje kwiyongeramo Niyo Bosco nk'umuhanzi ugiye kujya afashwa n'iyi label, ibi bituma abantu benshi bagira amakenga y'uko iyi label ishobora kubura ubushobozi bwo kuba bafasha aba bahanzi bombi mu gihe bigaragara ko itagifite imbaraga nk'izo yatangiranye igifite umuhanzi umwe ifasha.
Kugeza ubu nk'uko Uhujimfura Claude yabitangaje, Kikac igenda y'unguka abandi bafatanya bikorwa batandukanye bazajya bafatanya umunsi ku munsi badashobora gutuma iyi label igera ku rwego rwo gusenyuka.
What's Your Reaction?










