Will Smith yigaramye P Diddy
Umunyarwenya Will Smith yavuze ko ntaho ahuriye n'ibikorwa by'ubusambanyi biri gushinjwa umuraperi P Diddy.
Will Smith uri mu banyarwenya n'abakinnyi ba filime bubatse izina rikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, nyuma akavugwaho kwijandika mu bikorwa byuzuyemo ubusambanyi bishinjwa P Diddy byari bizwi nka 'Freak-Off,' yabyamaganiye kure ahamya ko atigeze abyitabira.
Uyu mugabo w'imyaka 56 yatangiriye inzira y'ubwamamare mu njyana ya hip-hop akorana n'abari bagezweho mu myaka ya 1980 barimo Tupac Shakur. Nyuma yazamuye impano ye mu byo gukina filime n'urwenya. Uko kwamamara kwe kwatumye ahura n'abantu batandukanye avugwa no muri byinshi.
P Diddy amaze gutabwa muri yombi muri Nzeri 2024 ashinjwa ibyaha byiganjemo iby'ihohotera rishingiye ku gitsina, Will Smith ni umwe mu bavuzweho kwitabira ibirori bivugwa ko byategurwaga na P Diddy byo kurya iraha byiswe 'Freak-Off.' Hakurikijwe ibyo ari gukurikiranwaho, ibyo birori bibumbatiye bimwe mu byaha ashinjwa.
Bivugwa ko ababyitabiraga na bo bagiraga uruhare mu gukora ibyaha byo guhohotera abandi, harimo gufata ku ngufu abagore n'abakobwa cyangwa se abagabo bagafatana ku ngufu.
TMZ yanditse ko nyuma yo kotswa igitutu n'ibivugwamo, Will Smith yabihakanye. Ati:"Nahoze mbona amafoto yahanzwe mu buryo bw' ikoranabuhanga muvuga ko nitabiriye ibirori 'Freak-Off,' mumbabarire ntabyo nigeze nitabira. Uriya ntabwo ari njye nibyahanzwe ngo banyandurize izina."
"Ndashaka kubishyiraho umucyo, nta bikorwa bibi nigeze nkorana na P Diddy, ku bw' ibyo rero, muhagarike ibyo muri gukwirakwiza ngo narabyitabiriye. Mbishimangire sinigeze nitabira ibirori bya Freak-Off."
Will Smith avuga ko yakoze ibibi bye byinshi, atarakeneye ibindi bintu bibi yari gukorana n'undi muntu.
What's Your Reaction?










