Eminem yamaze amatsiko abantu bibaza impamvu ahora yakunje isura

Umuraperi Emminem ukunzwe na benshi muri Leta Zunze Ubumwe Za America no ku isi yose muri rusange yahishuriye abantu bahora bibaza impamvu ahora yarakaye, bigatuma batangira no kumucyekaho ibindi bitari ngombwa.

Apr 16, 2024 - 18:18
Apr 17, 2024 - 09:41
 0
Eminem yamaze amatsiko abantu bibaza impamvu ahora yakunje isura

Ni kenshi usanga abakunzi b’uyu muraperi bahora bibaza impamvu atajya aseka na rimwe yaba yaje gutaramira abakunzi be cyangwa se ari kumwe n’inshuti ze, ubona ko ahora yakunje isura ndetse biragoye kumubona mu mafoto yamwenyuye.

Ibi byatumaga abantu bavuga ko uyu mugabo ari umugome cyane, ko ashobora kukugirira nabi cyangwa se kuba ahora yakunje isura ari ikimenyetso cy’uko yaba abarizwa mu muryango wa Iluminati.

Emminem yaje kumara amatsiko abakunzi be avuga ko kuba ahora yakunje isura biterwa n’uko  yakuze iwabo bamubwira ko kugira ngo ube umuntu w’umugabo utagomba guhora wasamaye, useka n’ibindi bikugaragaza nk’umuntu w’umwasama bituma bimukuriramo gutyo ariko ntaho ko bihuriye no kujya muri eliminati.

Gusa avuga ko kuba ameze uko bimufasha kuko bituma abantu bamutinya, bakamwubaha bigatuma ntawapfa kumumenyera n’ubwo ngo mu buzima busanzwe ari umuntu mwiza. Emminem yakunzwe cyane mu ndirimbo nka ‘No love’ yakoranye na mugenzi we Lil Wayne bahora bahanganye.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow