EUFA Champions League 2025: Intsinzi ya PSG yatumye bamwe bayigwamo

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Gicurasi 2025 nibwo ikipe ya PSG yakoraga amateka yegukana igihembo cya mbere cya EUFA Champions League, byakoze ku marangamutima ya benshi, abakunzi bayo b’i Paris birara mu muhanda nka wa wundi w'i Kigali wirukase mu muhanda wa Kigali yambaye isume.

Jun 1, 2025 - 18:45
Jun 1, 2025 - 19:43
 0
EUFA Champions League 2025: Intsinzi ya PSG yatumye bamwe bayigwamo

Ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) imaze gutsinda Inter de Milan ibitego 5-0 igatwara igikombe cya EUFA Champions League 2025, hari abantu babiri bahise bagwa mu mijyi irimo Paris, Bufaransa mu ijoro ryo ku wa 31 Gicurasi rishyira ku wa 01 Kamena 2025.

PSG imaze kucyegukanira kuri sitade bakiniyeho ya Allianz Arena mu Budage, ibyishimo byatashye mu mitima y'abafana bayo, mu mijyi itandukanye hirya no hino ku Isi.

Byabaye akarusho ku bari mu mujyi wa wa Paris kuko abaturage buzuye imihanda bishimira igikombe cya mbere cy’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo ku mugabane w’i Burayi “EUFA Champions League” iyo kipe yabo yegukanye.

Ibyo byishimo byatumye bamwe bahatakariza ubuzima nk' uko BBC ibitangaza. Mu gace ka Dax, ingimbi y'imyaka 17 yishwe ijombwe icyuma/ umushyo.

Hari kandi umusore w'imyaka 23 wari utwaye scooter mu mujyi wa Paris yagonzwe n'imodoka ahita ashiramo umwuka.

Abagera ku 192 ni bo bamenyekanye ko bakomerekeye muri ibyo birori byo kwishimira intsinzi ya PSG.

Amashusho yasohowe na BBC agaragaza Polisi y'U Bufaransa igerageza gutandukanya abari buzuye umujyi ahatwikiwe amapine, hasenywe inzu abagenzi bategererezamo imodoka, hanaturikirijwe ibishashi (fireworks).

Ikipe ya PSG yatsinze Inter de Milan ibitego 5-0 ihita yegukana igikombe cya EUFA Champions League cyatumye abakunzi bayo birara mu mihanda hapfa abantu babiri abandi barakomereka

Achraf Hakimi ni umwe mu bakinnyi batsindiye PSG

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow