Taylor Swift yanditse amateka kuri Spotify
Umuhanzikazi Taylor Swift yanditse amateka ku rubuga rwa Spotify nyuma y’uko album ye yaciye agahigo ko kuba iya mbere yumvishwe cyane kurusha izindi imaze umunsi umwe gusa igiye hanze.
Ni album yise ‘The Tortured Department’ yagiye hanze ku munsi wo ku wa gatanu ikaba igizwe n’indirimbo 31. Ubwo yayishyiraga hanze, yazishyize hanze mu byiciro bitandukanye aho yabanje gushyira hanze 16, nyuma y’amasaha macye agashyira hanze izindi 15 zari zisigaye.
Taylor Swift yari yabanje guteguza abakunzi be iyi album ubwo ibyishimo byamurengaga amaze kwegukana Grammy awards abicyesha n’ubundi album ye yabaye iy’umwaka, niko guhita amenera ibanga abakunzi be ko arimo gutegura indi album kandi izabageraho vuba.
Iyi album ikijya hanze, yasamiwe hejuru n’abantu benshi batangira kuyumva ndetse bakajya bagaragaza ko bari bayitegerezanyije amatsiko kandi ko yishimiwe cyane ndetse banyuzwe n’indirimbo ziyigize.
Si ubwa mbere uyu mugore aciye agahigo kuri uru rubuga kuko na album ye iheruka yitwa ‘Midnight’ yaciye agahigo ko kuba album yacurujwe cyane kurusha izindi mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa igiye hanze aho yacurujwe kopi zigera kuri miliyoni 1.6.
What's Your Reaction?








