Umugore w'Umunya-Afurika ubitse Grammys nyinshi, Angelique Kidjo yahishuye isomo yahawe na Papa we ryatumye aramba mu muziki
Umwe mu banyamuzikikazi b'inararibonye muri Afurika, Angelique Kidjo yahishuye ko ibyo yigishijwe na se ari byo byatumye yitwara neza mu muziki ndetse bituma yegukana ibihembo bikomeye mu muziki.
Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Benin, giherereye mu Burengerazuba bw'Afurika, Angelique Kpasseloko Hinto Hounsinou Kandjo Manta Zogbin Kidjo uzwi mu muziki nka Angelique Kidjo yahishuye ko inama papa we yamugiriye yo kutijandika muri politike ari yo yatumye agera kure.
Angélique Kidjo yavukiye i Ouidah ho mu gihugu cya Benin, ku wa 14 Nyakanga mu mwaka wa 1960 akaba afite imyaka 64. Ni umunyamuzikikazi wagize uguhozaho mu muziki. Azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Agolo.'
Ntabwo arahagarika gukora umuziki kuko ku wa 30 Kanama 2024 we na Davido bashyize hanze indirimbo yitwa 'Joy.'
Uyu mugore usigaye utuye mu gihugu cy'U Bufaransa, yahishuye ibanga yahishuriwe na papa we akaba arigendana umunsi ku wundi.
Yagize ati:"Nkiri umwana muto ntangira gukora umuziki, mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika hari ihirikwa ry'ubutegetsi, hari kandi umwaduko w'amashyaka, papa yangiriye inama yo kwirinda kwijandika muri politike, nkirinda gukora indirimbo zishimagiza abategetsi n'amashyaka yabo kuko bahora basimburana."
"Yampamirije ko abategetsi bashobora kunyishyiramo bigatuma ntaramba mu muziki, ngo bashobora kumfungisha cyangwa se bakanyicisha, nzira ko nashyigikiye abo batavuga rumwe."
Yakomeje avuga ko iyo nama yamufashije kuko nta muyobozi bigeze bagirana amakimbirane haba mu gihugu ke cya Benin no hanze yacyo, bose bamwisangaho kuko ntabwo yigeze asingiza uwamubanjirije.
Angélique Kidjo ni we muhanzikazi wa mbere muri Afurika wegukanye ibihembo byinshi bizwi nka 'Grammys,' dore ko abitse ibyo bihembo 5. Abandi bahanzikazi bo muri Afurika bamukurikira mu kwegukana 'Grammy Awards' barimo Miriam Makeba, Nomcebo Zikode, Tems na Tyla.
What's Your Reaction?










