U Rwanda rurabifite: Davido yagarutse ku mpamvu nta gitaramo gikomeye arakorera muri Nigeria

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Davido yavuze ko igituma atarakorera igitaramo mu gihugu cye cya kavukire ari ukubera ibura ry’ibikorwaremezo.

May 14, 2025 - 18:00
May 14, 2025 - 20:37
 1
U Rwanda rurabifite: Davido yagarutse ku mpamvu nta gitaramo gikomeye arakorera muri Nigeria

David Adedeje Adeleke uzwi nka Davido yavuze ko kugeza ubu atarataramira mu gihugu cya Nigeria kubera ko icyo gihugu avukamo cyitabamo inyubako cyangwa se ahantu hatunganyijwe mu rwego rwo kwakira ibitaramo binini.

 Ibyo yabitangarije mu nama  yiswe “Africa CEO Forum” yabereye i Abidjan muri Cote d’Ivoire aho yanakeje U Rwanda avuga ko rwamaze gutera imbere mu kubaka ibikorwaremezo.

 Yagize ati:”Tekereza umuntu nkanjye sindataramira mu gihugu cyanjye ngo mpategurire igitaramo. Sindahakorera igitaramo ngo nuzuze sitade atari uko ntabishoboye ahubwo ari uko nta hantu nakorera igitaramo cyiza.”

 “U Rwanda rwo rurabifite, abahanzi barahataramira bakanyurwa.”

 Ni ibintu atangaje mu gihe ibihugu byinshi byo muri Afurika bikiri kure mu nzira y’amajyambere, ntibarabasha kwiyubakira ibikorwaremezo. U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika bigeze kure mu kwiyubaka biciye mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’ibikorwaremezo birimo nka sitade n’inzu z’imyidagaduro.

 

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow