Umuziki wonyine ntiwagukiza! Ayra Starr yagarutse ku nama yagiriwe na Rihanna
Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Ayra Starr yavuze ko Rihanna yamugiriye inama yo kudashingira ku muziki gusa agashaka n'indi mirimo akora.
Ayra Starr uri mu bahanzikazi bakomeye bo mu gihugu cya Nigeria yahishuye ko umuhanzikazi wo muri Amerika, Rihanna yamubwiye ko afite ijwi ryiza n'inganzo itangaje ariko ntacyo byamumarira abishingiyeho gusa.
Ayra Starr winjiye ku ruhando mpuzamahanga yinjijwe n'indirimbo 'Rush,' akaba aherutse gushyira hanze album yise 'The Year I Turned 21,' yavuze ko Rihanna yanyuzwe n'ijwi rye ndetse n'uburyo akoramo indirimbo ze.
Yagize ati:"Igihe Rihanna yampaga nimero ze za telefone natangiye kuganira na we, muratira ibihangano byanjye, mwumvisha ubuhanga mfite mu miririmbire. Yarambwiye ngo yego uri umuhanzikazi mwiza ufite ijwi ryashyigura abagore n'abagabo mu ruganda rw'umuziki. Icyo yaragishimye ambwira ko gikomeye kandi ari urufatiro."
Ayra Starr yarabyishimiye ahita amugezaho ikifuzo cye cy' uko ashaka kuba umuhanzikazi kandi akaba n'uwigwijeho amafaranga nka we. Rihanna amugira inama yo gukora umuziki ariko agakora n'ibindi, ntakure amafaranga mu muziki gusa.
Rihanna yarambwiye ati:"Ayra Starr, tangira umushinga uzaguteza imbere ukoresheje izina umaze kubaka, ibikorwa uzakoreramo bizatezwa imbere n'ibyo umaze kugeraho mu ruganda rw'imyidagaduro."
"Ibyo uri gukura mu muziki uyu munsi ntabwo uzabikuramo mu minsi iri imbere, ushingiye ku muziki wakena ugasaba uwo wimye. Ariko iryo zina ry'ubucuruzi rizakomeza gutuma usaruramo atari make."
Yakomeje amubwira ko ari yo nzira yaciyemo agera mu batunze miliyari y'Amadolari.
Ati:"Ayra, ubwo ni bwo buryo nakoresheje ncururiza mu birungo by'ubwiza, ntunga arenga miliyari z'Amadolari y'Amerika. Ca ubwenge muko!"
Ni kenshi umuhanzi aryoherwa n'ubwamamare n'ibyo ari gukura mu muziki bikarangira atabyaje umusaruro izina afite ngo ashinge ikigo cy'ubucuruzi. Ibyo bimugiraho ingaruka zirimo n'ubukene. Biba byiza iyo umuhanzi abyaje umusaruro izina afite agashinga ikigo cyamamazwa n'iryo zina, mugihe aba agikunzwe agasaruramo amafaranga menshi yazamutunga no mu busaza.
What's Your Reaction?







