Uwatwaye mu ngorofani Perezida wa Kenya, Ruto, arashaka ko amuhemba
Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wo mu gihugu cya Kenya, Obinna yavuze ko yagiriye neza Perezida w’igihugu cye, William Ruto bikarangira nta kintu amuhembye.
Obinna uri mu banyarwenya n’abanyamakuru bakunzwe mu gihugu cya Kenya yaciye ku mbuga nkoranyambaga asangiza abazikoresha amashusho amugaragaza atwaye mu ngorofani Perezida w’igihugu cya Kenya, William Ruto ariko ngo ako kazi yamukoreye ntiyigeze agahemberwa kandi karagejeje ku butegetsi Ruto.
Uyu Oga Obinna yamamaye mu itangazamakuru ryo muri Kenya dore ko yaciye kuri radio zirimo KISS FM yo muri icyo gihugu. Ariko kandi uwo mwuga w’itangazamakuru awufatanya n’umurimo wo gutera urwenya.
Tuko News yanditse ko mu mwaka wa 2021, Perezida Ruto ari kwiyamamariza kuyobora Kenya, ngo yahawe igitekerezo na Oga Obinna cyo kugera mu ruhame akamushyira mu ngorofani akamutwaramo.
Perezida Ruto yarabyemeye ageze aho yaragiye kwiyamamariza, amushyira mu ngorofani amutwaramo ari na ko umushyushyarugamba, Anto Neosoul ashushya abantu bari baje kumva imigabo n’imigambi ye. Ibyo byatumye abakene bamubona nk’umuntu wabo wisanisha na bo.
Obinna yavuze ko atigeze ahemberwa uwo murimo yamukoreye. Yagize ati:”Ninjye muntu watwaye mu ngorofani William Ruto. Niba mutabyemera mugende murebe amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga muraza kumbonamo ndi kumusunika mu ngorofani.”
“Njye na Antony Osoo nitwe twazanye icyo gitekerezo. Mwumve ko tutigeze duhembwa ikintu na kimwe. Mugende munabaze Dennis Itumbi cyangwa se Theuri.”
Abiganjemo abaturage bo muri Kenya batanze ibitekerezo kuri ibyo yatangaje bagaragaje ko Obinna yabahemukiye kuba yarashyigikiye William Ruto none bakaba bari kuyoborwa nabi na we. Ibyo byaje bishimangira ibyo Abanyakenya bahora bavuga ko bashaka ko yakwegura kubera kumushinja imiyoborere ye mibi.
Mu gihe cyo kwiyamamariza kuyobora Kenya, Perezida William Ruto yakoresheje uburyo bunyuranye bwo kwisanisha n’abaturage ba rubanda rugufi. Ni kenshi yagaragaye agenda arya ibigori bitetse anagaragara muri iyo ngorofani.
Obinna yavuze ko yagiriye neza Perezida Ruto bikarangira nta kintu amuhembye
What's Your Reaction?










