Umunyamakuru Gentil Gedeo yasabye imbabazi Green P n’abanyarwanda
Umunyamakuru umenyerewe cyane mu gukora ibyegerenyo bitandukanye yasabye imbabazi Green P n'abanyarwanda bose bitewe n’amagambo aherutse gutangaza yibasira uyu muraperi, abantu bakaza kumunenga ku bwo kwibasira uyu muhanzi yinjira no mu buzima bwe bwite cyane.
Ibi byose bijya gutangira, Green P yagaragaye mu kiganiro kuri Radio/Tv 10 asa n’unenga umuziki nyarwanda avuga ko we ubu adashobora kumva indirimbo nyarwanda z'ubu, ahamya ko zitamushishikaza cyane. Nyuma yo gutangaza ibi, abantu ntibabyakiriye neza ndetse batangira kumugaragariza ko ibintu yavuze bitari bikwiye nk’umuntu w’umuhanzi nyarwanda ahubwo ko yakagombye kuwukora akagira icyo abihinduraho.
Mu bamunenze humvikanyemo n’umuhanzi Bruce Melody mu kiganiro aherutse gukorera kuri instagram live agaragaza uburyo yababajwe n’iki gitekerezo cya Green P.
Nyuma y’ibyo umunyamakuru Gentil Gedeo nawe yaje kugaragara kuri Television asa n’uwibasira uyu muraperi abihereye ku gitekerezo yari yatanze ku muziki nyarwanda, gusa Gedeo we yaje gukora ibyo abantu bise kurengera azanamo amarangamutima menshi bituma azana ubuzima bwite bwa Green P n’umuryango we ku karubanda ibintu bidafite aho bihuriye n’umuziki ndetse n’igitekerezo yari yatanze.
Nyuma yo kumva ko nawe abantu banenze uburyo yatanze igitekerezo cye akabizanamo ubuzima bwite bw’umuntu, kuri uyu munsi yifashishije urukuta rwe rwa instagram yasabye imbabazi Green P ndetse n’abanyarwanda muri rusange avuga ko nta mutima mubi.
Yagize ati “Nje hano kugirango nsabe imbabazi ku gitekerezo mperutse gutanga. Mperutse gutanga igitekerezo kuri Green p mvuga ku kiganiro yari yatanzemo igitekerezo kitabashimishije, mu byukuri nanjye naje gutekereza nsanga ni igitekerezo kiri mu buryo butari ubwa kinyamwuga ndetse nicujije uburyo nagitanzemo kuko cyinjira cyane mu buzima bwa Green P, naje gusanga atari bwo buryo cyari gutangwamo nsaba imbabazi abantu batashimishijwe na kiriya kiganiro, Green P wihangane nta mutima mubi, abakurikira imyidagaduro mwihangane.”
Ni amagambo yishimiwe n’abantu bamushimira uburyo yagize umutima wa kigabo ndetse n’ubunyamwuga agatera intambwe agasaba imbabazi.
What's Your Reaction?










