Rudeboy yavuze ko impanga ye Mr P yarimwivuganye Imana igacyinga ukuboko
Rudeboy wahoze mu itsinda rya P-Square yahishuye ko umuvandimwe we bahoze bakorana umuziki witwa Mr P yashatse kumwica ariko ntibikunde.
Paul Okoye wamenyekanye mu muziki nka Rudeboy nyuma yo guhagarika imikoranire yarafitanye n'impanga ye, Peter Okoye uzwi nka Mr P, bari bahuriye no mu itsinda rya P-Square, yavuze ko iyo mpanga ye yashatse ukuntu yamwica ariko ntibyakunda.
Mu kiganiro Rudeboy yagiranye na radio yo muri Nigeria yitwa City 105.1 FM, yavuze ko impanga ye Mr P yacuze imigambi itandukanye yo kumwica ariko irapfuba.
Yagize ati:"Impanga yanjye Mr P (Peter Okoye ) yashatse kunyica, atekereza imigambi yose yankura ku Isi, ariko yaramupfubanye. Ibaze ko yashyizeho abagizi ba nabi ngo baze banyice, ariko bakaza gufatwa bagatabwa muri yombi."
"Ndashimira Imana kuba ntarigeze njya mu bugegera bwo kumushaka ngo mugirire nabi."
Rudeboy yavuga kandi ko yakomeje gutegereza umuvandimwe we (Mr P ) ko yaza kumusaba imbabazi kuri uwo mugambi mubisha, ariko ngo ntabwo araza kuzimusaba.
Uyu Rudeboy ukomeje gukora umuziki ku giti cye, yahamije ko urwo rwango ari rwo rwatumye itsinda ryabo rizwi nka 'P-Square' ritagikora. Yongeyeho ko ari we waryandikiraga indirimbo ku kigero cya 99%.
What's Your Reaction?










