Butera Knowless yahishuje ibanga ryamufashije kudasaza
Umuhanzikazi Butera Knowless yavuze ko kudasaza no kugaragara neza yabifashijwemo no kugira imyitwarire myiza, kwikunda ndetse no kutagira ibintu intambara.
Knowless uri mu bahanzikazi babashije guhozaho kurusha abandi baziye mu gihe kimwe ndetse akaba ari na we wenyine watwaye Guma Guma Super Star, ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga na Televiziyo Rwanda mu kiganiro 'Password'.
Muri iki kiganiro ibyamamare bigaruka ku ibanga bakoresheje ngo bagere aho bari, Knowless abajijwe icya mufashije guhora agaragara neza ku buryo adasaza.
Yagize ati "Nabifashijwe na 'discipline', kwikunda ndetse no kutagira ibintu intambara."
Uyu mubyeyi w'abana batatu, benshi bakunze gutangazwa n'uko ahora asa neza, imiterere ye idahindagurika bijyanye n'imyaka afite ndetse no kuba atandukanye na benshi babyara bagahita babyibuha cyane.
Butera Knowless afite imyaka 35
Butera Knowless n'umugabo we Ishimwe Karake Clement
What's Your Reaction?










