Isomo igitaramo cya Sherrie Silver yise 'The Silver Gala' cyasigiye uruganda nyarwanda rw'imyidagaduro

Igitaramo cyateguwe n'umubyinnyikazi, Sherrie Silver cyasize inkuru mu myidagaduro nyarwanda kubera imitegurire yacyo n'ibyamamare byacyitabiriye.

Sep 11, 2024 - 17:40
Sep 11, 2024 - 20:21
 0
Isomo igitaramo cya Sherrie Silver yise 'The Silver Gala' cyasigiye uruganda nyarwanda rw'imyidagaduro

Umubyinnyikazi umaze kuba ikirangirire mu kubyina, Sherrie Silver yateguye igitaramo 'The Silver Gala' cyiba ku wa Gatandatu tariki ya 07 Nzeri 2024, cyibera muri Kigali Convention Centre, cyitabirwa n'ibyamamare muri Politike, myidagaduro, siporo no ku mbuga nkoranyambaga. Ibyo byamamare byacyitabiriye, byatumye cyigira imbaraga zidasanzwe.

Nyuma y'amezi abiri, Sherrie Silver wamenyekanye hirya no hino ku Isi mu ndirimbo 'This is America' ya Childish Gambino kubera ukuntu yagaragajemo imbyino zidasanzwe, akaza kubakirwa n'igishusho mu Bwongereza kirata ibigwi bye mu muziki, yafashe umwanzuro wo gukora igitaramo 'The Silver Gala' cyari cyigamije kwizihiza umwaka ashinze umuryango ufasha ndetse ukazamura impano z'abana uzwi nka 'The Sherrie Silver Foundation.'

Ni igitaramo kandi cyari cyigamije gutera inkunga uwo muryango no kuzamura ibindi bikorwa. Ari muri icyo kirori Sherrie Silver yifuje ko yashinga ishuri karahabutaka ryigisha kubyina kuko yasanze bibyara inyungu.

Icyo gitaramo hari isomo rikomeye cyasigiye abari mu ruganda rw'imyidagaduro nyarwanda.

Igisubizo.com ikurikije uko icyo gitaramo cyagenze, cyagaragaje ko umuntu ashobora gutegura igitaramo mu gihe gito ariko kubera ukuntu yakitayeho cyikagenda neza.

Icyo gitaramo cyamenyekanye ko kizakorwa mu mezi abiri ashize, ariko kubera ko yubatse ubunshuti bukomeye n'ibyamamare, byagaragaje ko nta rwango afitiye uwo ari we wese, byatumye bamwumva mu gihe gito bari bafite babashije kukitabira.

Byerekanye ko ibyamamare mu buzima butandukanye bishobora gusohoka kandi bikarimba. Abayobozi basohokera mu birori biteguye neza, atari ahantu habi ahubwo ari ahantu hateguye neza.

The Silver Gala yagaragaje ko abantu bafite amafaranga kandi bakeneye ahantu heza ho gusohokera. Ni igitaramo cyamamajwe mu gihe gito, harimo n'itike ya miliyoni, ariko kubera ukuntu ibyo birori byari biteguye, amatike yashize mbere y'umunsi umwe wa mbere y'igitaramo.

Cyerekanye ko kubana neza bituma icyo umuntu yategura cyose cyigenda neza. Mu minsi yashize abarimo Adekunle Gold, Bruce Melodie, The Ben, Kevin Kade, Fred Swaniker na Chris Eazy bagiye bagaragara basuye uwo muryango 'The Sherrie Silver Foundation ' washinzwe na we.

Ateguye n'icyo gitaramo yarabiyambaje baramwumvira kuko abarimo Runtown, The Ben, Masai Ujiri, Clare Akamanzi, Peter Obi wiyamamarije kuyobora Nigeria ariko ntibimuhire na Fred Swaniker baracyitabiriye. Cyayobowe kandi na Arthur Nkusi, Makeda na Miss Nishimwe Naomie. Byerekanye ko yubatse umubano mwiza mu byamamare biri mu ngeri zitandukanye.

Sherrie Silver yavuze ko bikunze cyazajya kiba ngaruka mwaka, bivuze ko gishobora kongera gukorwa umwaka utaha.

Masai Ujiri ni umwe mu bitabiriye 'The Silver Gala'

Fred Swaniker uzwi muri 'ALU' na we yaracyitabiriye

Sherrie Silver yanejejwe n'uburyo 'The Silver Gala' yagenze

Ni igitaramo cyitabiriwe n'ibyamamare mu ngeri zitandukanye

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow