Kidum Kibido agiye kongera gutaramira i Kigali
Umuhanzi wo mu gihugu cy’U Burundi, Kidum Kibido azataramira i Kigali ku munsi w’abakundana.
Nimbona Jean Pierre wamenyekanye nka Kidum Kibido ni umwe mu bahanzi b'abanyabigwi mu muziki w’i Burundi no mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba, yatangajwe na Muyoboke Alex nk'umwe mu bazataramira abakunzi b'umuziki mu birori bizabera muri Camp Kigali ku wa 14 Gashyantare 2025.
Muyoboke Alex wateguye igitaramo cya Mugisha Benjamin [The Ben] ni we wemeje ko arimo gutegura igitaramo Kidum azakora ku munsi w'abakundana
Yagize ati:”Umunsi ku wundi nkora mu bijyanye n’umuziki n’ibitaramo. Ndi mu bateguye igitaramo cya The Ben cyabereye muri Bk Arena ku wa 01 Mutarama 2025. Ubu ndi gutegura n’ibindi bitaramo birimo n’icya Kidum.”
“Ni igitaramo giteganyijwe kuzabera muri Camp Kigali ku wa 14 Gashyantare 2025, cyizaririmbamo Kidum.”
Muyoboke Alex avuga ko iki gitaramo cyizakorwa mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’abakundana, ngo bazasabana bibukiranye ibihe byabo by’urukundo bibafashe gukomeza kuruvomerera.
Kidum uzwi mu ndirimbo Intimba y’Urukundo, Kumushaha n’Amosozi y’urukundo, yaherukaga gutaramira i Kigali muri Kanama 2024. Icyo gihe nabwo yatamiye muri Camp Kigali mu gitaramo yizihirijemo ibitaramo 100 amaze gukorera mu Rwanda.
Muyoboke alex yemeje ko Kidum azataramira i Kigali ku wa 14 Gashyantare 2025
Kidum akundirwa inganzo ye n'uburyo yitwara ku rubyiniro
What's Your Reaction?










