Bunzwe na Eddy Kenzo! Rickman Manrick na Grenade Official biyunze nyuma y'urukundo rwe na Sheilah Gashumba

Umuhanzi Grenade Official yiyunze n'uwahoze ari umukunzi wa Sheilah Gashumba, Rickman Manrick.

Jul 15, 2024 - 17:37
Jul 15, 2024 - 18:57
 0
Bunzwe na Eddy Kenzo! Rickman Manrick na Grenade Official biyunze nyuma y'urukundo rwe na Sheilah Gashumba

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Deus Nduggwa wamenyekanye mu muziki nka Grenade Official yahishuye ko umuhanzi Eddy Kenzo yamufashije kwiyunga n'uwo bigeze kurwana ndetse hatangwa n'ikirego mu bugenzacyaha, Derrick Ddungu uzwi nka Rickman Manrick mu ruganda rw'imyidagaduro rwa Uganda.

Muri Nzeri 2023, uwari umukunzi wa Rickman Manrick, Sheilah Gashumba yasangije abakoresha imbuga nkoranyambaga ubutumwa buvuga ko umukunzi we yakubiswe n'umuhanzi Grenade Official. Yavuze ko Grenade Official yaje ku meza bariho, akubita ikirahure Rickman Manrick, bimuviramo gukomereka ku munwa.

Amashusho yashyizwe ku rubuga rwa Snapchat yagaragazaga Grenade Official ari mu kabari. Nyuma yegera ameza yariho Sheilah Gashumba na Rickman, ashaka ko basangira, ariko bo barabyanga. Imvururu hagati yabo zahise zitangira, birangira Rickman abikomerekeyemo, ahita ajyanwa kwa muganga.

Ibyo byakurikiwe n'urwango hagati yabo. Buri umwe ntiyifuze guca aho undi anyuze. 

Grenade Official yavuze ko umuhanzi Eddy Kenzo akibibona yahise atangira gushaka uburyo yabahuza. Yarabahamagaye bombi ababaza icyo bapfa nyirizina, baragitangaza, ahita abasaba kwiyunga. Bavuye aho biyunze, ndetse biyemeza gukuraho ikirego cyari cyamaze kugezwa kuri Polisi ya Uganda.

Yagize ati:"Mbere ya biriya byabaye, sinigeze ngirana ikindi kibazo na Rickman Manrick. Ahubwo sinzi n'ukuntu kuriya kurwana kwaje. Sinjyiye kuvuga ngo ni njye wari mu makosa cyangwa se ni we wari mu makosa, kubera nta rubanza dushaka hano. Byatubayeho turi mu kabari, kandi twese twari twasinze."

Uko kurwana hagati ya Rickman Manrick na Grenade Official kwabaye muri Nzeri 2023, igihe Rickman yari mu rukundo n'umunyamidelikazi akaba n'umunyamakurukazi, Sheilah Gashumba. Mu minsi yashize nibwo abo bombi bahamirije abatuye Isi ko urukundo rwabo rwashyizweho akadomo.

Grenade Official yari yakomerekeje Rickman Manrick ku munwa

Grenade Official na Rickman Manrick bamaze kwiyunga

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow