Igitaramo cya Alien Skin cyatumye bamuha iminsi irindwi yo gusaba imbabazi
Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Alien Skin yakoze igikorwa cyo kwigana Yesu birangira Abakirisitu bamusabye kubisabira imbabazi.
Umuvugabutumwa wo mu gihugu cya Uganda, Pastor Martin Ssempa yahamagariye umuhanzi Alien Skin gusabira imbabazi mu ruhame ku bwo kwigana Yesu abambirwa ku musaraba mu gitaramo cye yakoze ku wa 21 Gashyantare 2025.
Mu gitaramo yakoze ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Alien Skin yacyinjiyemo mu buryo budasanzwe aho yagaragaye yambaye kiyahudi ari ku musaraba.
Yagaragaraga ko yigannye Yesu mu gihe cy'ibambwa ku musaraba yambaye n’ikamba rye.
Uyu musore yarakaje Abakirisitu kuko we yakoze ibyo, yongeraho no gutumura itabi ry’ikiyobyabwenge cya marijuana.
Abenshi babifashe nko kububahukira Umukiza bahamya ko yabikoranye agasuzuguro. Bamwe mu babyinubiye harimo umuvugabutumwa, Pastor Martin Ssempa ukuriye urusengero rwa Makerere Christian Fellowship.
Uyu muvugabutumwa yabikajije ategeka Alien Skin gusaba imbabazi umuryango munini w’Abakirisitu mu gihe cyitarenze iminsi irindwi (7) gusa.
Kugeza ubu Alien Skin ntaragira icyo avuga kuri ibyo bimushinjwa.
Alien Skin yaserutse mu gitaramo cye yigannye Yesu mu gihe cy'ibambwa rye
Pastor Martin Ssempa yategetse Alien Skin gusaba imbabazi
What's Your Reaction?










