Imvugo ya Kelly Rowland igaragaza ko yihenuye kuri Donald Trump watangiye kumuyobora
Umuhanzikazi wo muri Amerika, Kelly Rowland yagarutsweho nyuma yo kwifashisha ijambo rya Martin Luther King Jr akavuga ibyamuhanganishije n’abayoboke ba Donald Trump.
Kelly Rowland wamenyekaniye mu itsinda rya Destiny’s Child yari ahuriyemo na Beyonce, yongeye kugaruka mu itangazamakuru nyuma yo guhengera igihe cy’irahira rya Donald Trump n’umunsi wo kuzirikana Martin Luther King Jr. agatanga ubutumwa buvuga ko umwijima utakuraho umwijima.
Nk’uko Igisubizo.com cyabikubwiye, Donald Trump yongeye kurahirira kuyobora Amerika ku munsi wo ku wa Mbere tariki ya 20 Mutarama 2025 i Washington DC. Kuri uwo munsi ni wo wabaye umunsi wa Mbere wa gatatu w’ukwezi kwa Mutarama buri mwaka wizihizwaho intwari yahirimbaniye uburenganzira bw’abirabura muri Amerika, Martin Luther King Jr.
Abantu batandukanye basangije abandi ku mbuga nkoranyamabaga ubutumwa bubibutsa ibigwi by’uwo mugabo bakabakangurira gutera ikirenge mu cye.
Kelly Rowland yatunguranye atanga ubutumwa bwafashwe nko kubwira nabi Donald Trump wari uhanganye n’uwo yari ashyigikiye mu matora Kamala Harris, ariko bikarangira amutsinze.
Yagize ati:”Umwijima ntabwo ushobora gukuraho umwijima ariko urumuri rwonyine rwabikora. Urwango ntabwo rushobora gukuraho urwango, ariko urukundo rwonyine rwabikora. “
Ababibonye bavuze ko yabwiraga Donald Trump bamusaba gucisha make, akakira ko uwo yari ashyigikiye yatsinzwe, agashikama akemera kuyoborwa na Donald Trump.
What's Your Reaction?










