Umukinnyi wa Manchester City, Marmoush yahanganishije abakunzi ba Burna Boy na Wizkid
Omar Marmoush uherutse gusinyira ikipe ya Manchester City yabajijwe umuhanzi akunda cyane avuga Burna Boy, abafana ba Wizkid bumva ko yari kuvuga uwo bafana.
Umunyamisiri, Omar Marmoush wavuye mu ikipe yo mu Budage yitwa ‘Eintracht Frankfurt’ akerekeza mu ikipe yo mu Bwongereza, Manchester City, yavuze ko akunda Burna Boy yumvwa nabi n’abafana Wizkid.
Marmoush w’imyaka 25 ni we mukinnyi wa vuba ikipe yo mu Bwongereza, Manchester City, yasinyishije ihita imuha nimero 7. Yishimiye ko ageze muri iyo kipe iri mu z’igihangange ku Isi ahamya ko uwo munsi ari uw’amateka atazigera yibagirwa. Mu biganiro bakoresha abakinnyi bashya bababaza no ku bibazo by’inyuma y’ikibuga.
Uyu musore bamukoresheje icyo kiganiro bamubaza umuhanzi umunyura cyane kurusha abandi avuga Burna Boy. Ni ibintu bitakiriwe neza n’abihebeye Wizkid batekereje ko iyo avuga Wizkid kuko bumva ko ari umuhanzi mwiza kurusha abandi. Aba Burna Boy bavuze ko yakoze amahitamo ya nyayo!
Yavuze Burna Boy ahita atera ikirenge mu cy’abandi bakinnyi bahishuye ko banyurwa na we. Bamwe mu bahisemo Burna Boy ni umukinnyi wa Liverpool, Virgil Van Dijk, uwa Real Madrid, Eduardo Camavinga, uwa Bayern Munich, Harry Kane na Ansu Fati wa Brighton & Hove Albion.
Umuziki ukunda kumvwa n’abantu benshi ku Isi barimo n’ abakinnyi bagakunda abahanzi bakunda kumva indirimbo zabo iyo batari mu kibuga. Birumvikana ko Burna Boy ari umwe mu bahanzi babafasha kugubwa neza hanze y’ikibuga.
Omar Marmoush yavuze ko akunda Burna Boy
Marmoush yishimiye gusinyira ikipe ya Manchester City ku mafaranga angana na miliyoni 59 z'Ama-Pound
What's Your Reaction?










