Rusine yahishuye umuntu wamuraje hanze na Mama we

Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru, Rusine Patrick yagaragaje agahinda yatewe n'umugabo wo mu muryango wabo atazigera ababarira ubwo yari akiri muto ubuzima bwanze bakamuhungiraho we na Mama we ari nijoro akanga kubacumbikira akabaraza hanze.

Feb 28, 2024 - 17:58
Feb 28, 2024 - 18:33
 1
Rusine yahishuye umuntu wamuraje hanze na Mama we

Rusine ni umwe mu bantu bamaze kugera aho bageza barakuriye mu buzima bugoye gusa ku bw'amahirwe bakaza kugira umugisha bakavamo abantu bakomeye, yavuze ko nubwo ari aho ari ubu ariko atazigera yibagirwa umugabo wo mu muryango we wanze kubacumbikira akarara hanze ubwo bari bavuye mu mujyi wa Musanze aho bari bagiye gushakira ubuzima ariko bikanga bakiyemeza kugaruka i Kigali.

Rusine yavuze ko ubwo bageraga i Kigali bagiye kuri uwo mugabo ngo abahe icumbi cyane ko ari we bari bafite mu mujyi wa Kigali wabafasha muri iryo joro gusa siko byagenze kuko ubwo uyu mugabo yazaga akabasanga mu rugo iwe ntiyigeze abagirira impuhwe yaba Rusine, Mama we ndetse na mushiki we muto ahita abasohora hanze ngo babe ariho barara.

Gusa kubw'amahirwe hafi mu rukerera hanyuze umu Mama warufite akabari atashye ababonye abagirira impuhwe abemerera icumbi bajya kuba ariho baba begetse umusaya.

Yagize ati "Muri 2008-2009 hari umugabo wo mu muryango wacu, twari tuvuye i Musanze niho twabaga tuje i Kigali ubuzima i Musanze bwari bwanze. Twageze i Kigali ari saa moya za nijoro ari nge na Mama na Mushiki wange unkurikira, Mama avuga ko hari umuntu wo mu muryango wabo wabaha icumbi."

"Twagezeyo batwicaza hanze gusa banga kutwakira mu nzu uwo mugabo atarataha, aje yahise adusohora hanze, afata imbago yagenderagaho ayikubita mushiki wange mu mutwe turasohoka tujya hanze, bigeze nka saa munani hafi saa cyenda haje kunyura umu mama wacuruzaga haruguru aho afunze atashye aratubwira ngo tuze ajye kuducumbikira."

Rusine avuga ko nubwo uwo mugabo atakiriho, ariko atigeze amubabarira na rimwe cyane ko na we atigeze aza kumusaba imbabazi.

Aya mateka ashaririye uyu musore yanyuzemo yayagarutseho mu kiganiro the kiss life kinyura kuri Radio Kiss Fm.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow