Perezida Kagame yagabiye abahanzi barimo Tom Close, Platin P na Butera Knowless

Ku Cyumweru, tariki ya 14 Nyakanga 2024, nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye ndetse agabira abahanzi nyarwanda, buri muhanzi yakiriye, yamuhaye inka.

Jul 15, 2024 - 01:24
Jul 15, 2024 - 06:23
 0
Perezida Kagame yagabiye abahanzi barimo Tom Close, Platin P na Butera Knowless

Mu gikorwa cyo kwiyamamariza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, cyabereye mu karere ka Bugesera, ku wa 06 Nyakanga 2024, umuhanzikazi Butera Knowless yasabye Perezida Paul Kagame ko yazakira abo muri ako karere bakaganira, Perezida Kagame yamusubije ko azabatumira. None kuri ubu yasohoje isezerano yabahaye arabatumira aranabagabira.

Umuhanzikazi Butera Knowless yatanze ubuhamya bwumvikanisha uburyo ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Paul Kagame bwatumye yiteza imbere, kandi amwizeza ko bazakomeza kumushyigikira.

Butera yasabye Paul Kagame kuzatumira Abanya-Bugesera bakaganira, bakishimira ibyiza byagezweho. Mu gusubiza, Paul Kagame yavuze ko yiteguye kuzabatumira, akazanabagabira.

Ati "Iyo abantu bataramye, barishima, ndetse kubera ko katugezeho cyera, twe dushobora no kugaba. Ubwo tuzagabira rero."

Ubutumwa buherekwejwe n'amafoto bwashyizwe kuri konti y'Umuryango FPR Inkotanyi, ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), busubiza isezerano Perezida Paul Kagame yahaye Butera ryo kuzabatumira akanabagabira.

Bugira buti:"Kuri icyi Cyumweru mu gace ka Kibugabuga, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abahanzi batandukanye batuye mu gace kitwa Karumuna. Hashyizwe mu bikorwa isezerano yari yatanze mu cyumweru gishize, igihe yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu mu karere ka Bugesera. Perezida Kagame yagabiye buri muhanzi inka."

Amafoto yakurikiye ubwo butumwa agaragaramo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame baganira n'abahanzi barimo Butera Knowless, Tom Close, Platin P, Ishimwe Karake Clement, Nel Ngabo n'abandi.

Perezida Paul Kagame yagabiye abahanzi nyarwanda

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow