YouTube iragira uruhare mu kwizihiza imyaka 5 ishize Burna Boy ashyize hanze album ‘African Giant’
Burna Boy washyize hanze umuzingo we w’indirimbo (album) 'African Giant' mu mwaka wa 2019, agiye gukorera igitaramo kuri YouTube cyizihiza uwo muzingo w’indirimbo.
Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi nka Burna Boy yavuze ko ku bufatanye n’urubuga rwa YouTube, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Nyakanga 2024, aza gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 5, amaze ashyize hanze album ye yise ‘African Giant.’ Icyo kirori cyirabera mu Bwongereza, cyinatambutswe ku muyoboro we wa YouTube.
Burna Boy wamenyekanye mu ndirimbo On The Low, For My Hand na Last Last, yatangajwe na YouTube ko iraza kumufasha kwizihiza imyaka 5, amaze ashyize hanze umuzingo w’indirimbo (album).
Bagize bati:”Porogaramu y’ijoro ryo kubyina umuziki ya YouTube izwi nka ‘The YouTube Music Nights,’ ishyira abahanzi ku ruhando rukomeye mpuzamahanga, bimuha imbaraga n’ubunararibonye. Icyo kirori cy’imbonankubone gihuza abahanzi n’abafana.”
“Icyo kirori cya ‘YouTube Music Nights’ cya Burna Boy cyiraza kubera mu Bwongereza, cyinatambutswe imbona nkubone ku muyoboro we wa YouTube, kugira ngo abafana be bari hirya no hino ku Isi baze kuryoherwa na cyo.”
Uyu muhanzi Burna Boy uvuga ko iyi album ‘African Giant’ yamubereye igitereko cy’ubwamamare bw’umuziki we, yashimiye cyane urubuga rwa YouTube.
Yagize ati:”Ndashimira urubuga rwa YouTube rwatuzirikanye kuri uyu munsi w’amateka mu buzima bwacu. Ibi biraduha icyizere ko mu myaka iri imbere tuzakora umuziki mwiza wigisha ndetse uryoshye.”
Hagati aho, uhagarariye YouTube muri Afurika, Addy Awofisayo yavuze ko Burna Boy ari umuhanzi mwiza, yongeraho ko icyo kirori ari urubuga rwiza ruhuza mu buryo bwihariye abafana n’abahanzi.
Yagize ati:”Ubuhanzi bwa Burna Boy ntibushidikanwaho, sitwe tuza kubona umwanya w’icyo kirori ugeze, tukirebera igitaramo karundura cya Burna Boy.”
Burna Boy yashyize hanze album ‘African Giant’ ku wa 26 Nyakanga 2019, igizwe n'indirimbo 19 zirimo African Giant, Killin Dem, Dangote, Wetin Man Go Do na Anybody. Yakiriwe neza, dore ko yahataniye igihembo muri Grammy Awards byo mu mwaka wa 2020, byabaga ku nshuro ya 62. Nyuma yayo yashyize hanze album ‘Twice as Tall (2020),’ ‘Love, Damini (2022).’ Naho mu mwaka wa 2023 yashyira hanze album ya karindwi yise ‘I Told Them.’
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Nyakanga 2024, Burna Boy arataramira kuri YouTube
What's Your Reaction?










