APR FC na Kiyovu Sports mu mukino witezwe na benshi muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro

Ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Gashyantare 2026, habereye tombora ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, itangira saa tanu z’amanwa. Iyi tombora yasize hamenyekanye imikino izasusurutsa abakunzi b’umupira w’amaguru mu minsi mike iri imbere.

Feb 14, 2026 - 13:21
Feb 14, 2026 - 13:25
 0
APR FC na Kiyovu Sports mu mukino witezwe na benshi muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro

Umukino witezwe cyane kurusha indi ni uzahuza APR FC na Kiyovu Sports. APR FC, ifite igikombe giheruka, izisanga ihanganye na Kiyovu Sports .

Ni umukino benshi batangiye kuvugaho ko ushobora kuba nk’uwa nyuma bitewe n’amateka n’ihangana risanzwe riri hagati y’aya makipe yombi.

INDI NKURU WASOMA : Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Barbados watowe

Undi mukino uzakurura amaso ni uzahuza Musanze FC na Gasogi United. Aya makipe yombi asanzwe agaragaza imbaraga muri shampiyona, bityo guhura kwayo bikaba bishobora gutanga umukino uryoheye ijisho.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, yo yatomboye City Boys, ikipe ikina mu cyiciro cya kabiri. Nubwo Rayon Sports igaragara nk’ifite amahirwe menshi, abakurikiranira hafi umupira w’amaguru bazi neza ko Igikombe cy’Amahoro gikunze kuzamo gutunguranwa, aho amakipe mato atsinda akomeye.

Indi mikino iteganyijwe muri iki cyiciro ni: Bugesera FC izahura na Amagaju FC; Police FC ikazacakirana na Gicumbi FC; Etincelles FC ihure na Mukura Victory Sports; Muhazi United ikine na Gorilla FC naho Marine FC izahure na AS Kigali.

Imikino ibanza ya 1/8 iteganyijwe ku wa Kabiri tariki 17 no ku wa Gatatu tariki 18 Gashyantare 2026. 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow