Ikinyamakuru cyo muri Kenya cyatumye Leta y'icyo gihugu isaba imbabazi iya Uganda

Ikinyamakuru cyo muri Kenya "The Standard" cyanditse inkuru ku wa 28 Gashyantare ibyoroga Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi ituma Leta ya Kenya ifata iya mbere isaba imbabazi iya Uganda mu rwego rwo kwirinda imyigaragambyo.

Mar 5, 2025 - 20:25
Mar 6, 2025 - 13:36
 0
Ikinyamakuru cyo muri Kenya cyatumye Leta y'icyo gihugu isaba imbabazi iya Uganda

The Standard ni kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Kenya cyanditse inkuru mu mpera z' icyumweru gishize cyiyiha umutwe uvuga ko Gen Muhoozi Kainerugaba ari 'Jenerarli witwara nabi' ituma abakunzi be batangaza ko bagomba guhurira i Kololo, Uganda, (kuri ambasade ya Kenya muri Uganda) bakigaragambya.

Leta ya Kenya yabicishije kuri Ambasaderi w'icyo gihugu muri Uganda basabira imbabazi icyo gitangazamakuru.

Gen Muhoozi yababajwe n'ibyo byamwanditsweho anyarukira kuri X ahishura ko icyo gitangazamakuru ari icy'umuhungu w'uwahoze ayobora Kenya, Daniel Arap Moi, Gideo Moi.

Ati:"Numvise ko The Standard ari iya Gideon Moi. Atekereza ko kunsebya ari ikintu cyoroshye? Ntabwo azongera gucururizwa muri Uganda! Tugiye guhagurukira ibikorwa bye!"

Nyuma y'iyo nkuru itarishimiwe, The Standard yakoze inkuru zishimagiza Gen Muhoozi, cyimuvuga imyato karahava.

Uretse ibyo yavuzemo byo kugifunga muri Uganda, hanateguwe imyigaragambyo muri Kenya.

Ku rundi ruhande, Leta ya Kenya yateye intambwe yo gusabira imbabazi icyo gitangazamakuru ntibagifungire ndetse ntihazabeho n'imyigaragambyo.

The Standard yanditse inkuru itarashimishije Gen Muhoozi

 

Icyo gitangazamakuru cyigaruye cyirata amashimwe Gen Muhoozi

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow