Social Mula yahishuye icyadindije album ye "Confidence"

Umuhanzi nyarwanda Social Mula yavuze ko gukurikiranwa mu nkiko byatumye album ye "Confidence" yateguje mu mezi yashize, idasohoka.

Jul 1, 2025 - 19:09
Jul 2, 2025 - 05:49
 0
Social Mula yahishuye icyadindije album ye "Confidence"

Mugwaneza Lambert uzwi mu muziki nka Social Mula yahishuye ko kuba studio yakoreshejemo indirimbo ze yarakurikiranywe mu nkiko, byatumye adasohora umuzingo we w'indirimbo yaruhiye mu bihe bishize.

Mu kiganiro n'umunyamakuru wa Igisubizo.com, Social Mula yagize ati:"Hari indirimbo nari narakoze ziri kuri iyo album 'Confidence' ntekereza ko zizasohoka mbere kuri album, noneho mu kwezi kwa Gashyantare 2025 studio nazikoreyemo barayireze ijya mu bintu by'imanza, barayifunga."

"Njye nagiye ku Rwego rw' Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ndazikurikirana barazimpa, ubu zamaze kungera mu maboko ndi kuzikoraho bazi-mastering mu cyumweru gitaha ndabaha indirimbo."

Social Mula yakomeje avuga ko studio igikurikiranwa mu nkiko ariko we ibye byarimo yabibonye.

Yahamije ko uyu mwaka wa 2025 uzajya kurangira album yose yamaze kugera hanze ndetse izakurikirwa n'ibitaramo bizabera mu Rwanda no hanze yaho.

Social Mula yakomwe mu nkokora n'imanza zakurikiranywemo studio yakoreshejemo zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye "Confidence," zituma atayisohorera ku gihe

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow