Prince Kiiz yahishuye impamvu akunda Bulldogg

Utuganya indirimbo (music producer) uzwi nka Prince Kiiz yahishuye ko umuraperi akunda mu Rwanda ari Bulldogg.

Jul 24, 2024 - 17:25
Jul 24, 2024 - 17:50
 0
Prince Kiiz yahishuye impamvu akunda Bulldogg

Irasubiza Prince Moïse uzwi mu mwuga wo gutunganya indirimbo nka Prince Kiiz yavuze ko umuraperi akunda mu Rwanda ari Bulldogg. Impamvu ari we akunda ngo ni ukubera ubutumwa atanga.

Prince Kiiz wamenyekaniye ku ndirimbo ya Bruce Melodie izwi nka ‘When She is Around,’ akaba kandi yaraciye mu nzu z’i Kigali zitunganya umuziki zirimo 1:55 AM na Country Records, yabwiye Igisubizo.com ko umuraperi uza ku mwanya wa mbere mu bo yumva ibihangano byabo n’amateka yabo akumva harimo inyigisho zihambaye ni BullDogg.

Yagize ati:” Mu baraperi ba hano mu Rwanda, nemera Bulldogg. Mu by’ukuri nakuze mwumva, nkumva afite inganzo iryoshye, na n'ubu iyo mwumvise numva afite indirimbo nziza. Ni muri ubwo buryo nakuriyemo, bwatumye mukunda cyane.”

“Icyo abantu bakwiriye kumenya ni uko hano mu Rwanda dufite n’abandi baraperi beza barimo Riderman, P Fla, Green P, na Danny Nanone.”

Ibyo by’uko hari abaraperi mu Rwanda bamunyura yabibajijweho mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be ku rubuga rwa Instagram, umwe yagize ati:”Ni abahe baraperi batatu ufana mu Rwanda?” Na we atazuyaje yahise avuga ko ari Danny Nanone, Bulldogg na Riderman.”

Prince Kiiz akomeje gukorana n’abaraperi batandukanye ba hano mu Rwanda, urugero ni nka Danny Nanone bakoranye indirimbo ze zose zamugaruye ku itara zirimo Confirm, Nasara n'Amanota. Izo ndirimbo zagiye hanze hari hashize iminsi atumvikana nkuko yari ameze mu mwaka wa 2014.

Prince Kiiz yumva Bulldogg ari umuraperi mwiza

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow