Umugore yasanzwe yamatanye n'umupasiteri barimo gusambana
Mu gihugu cya Nigeria , haravugwa inkuru idasanzwe nyuma yaho umupasiteri yasanzwe yafatanye igitsina n'icy'umugore wundi barimo gusambana bigakekwa ko ari umugabo we waba wabagiriye ku mupfumu kugira ngo abafatire mu cyuho .
Muri Nigeria, amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umugore n’umupasiteri bafashwe n’abaturage barakaye, bakajyanwa mu modoka bajyanwa mu rusengero runini kugira ngo basengerwe, bikomeje guteza impaka ndende.
Aya mashusho agaragaza aba bombi bafashwe n’imbaga y’abantu, bari mu modoka isa n’itwara imizigo, abaturage babatwaye mu mihanda babajyana aho bavuga ko bagiye gusengerwa kugira ngo bakurwemo ibyo bita “juju”, imbaraga z’imigenzo gakondo zivugwa ko zishobora kubabuza gutandukana.
Amakuru akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu mugore yaba yaragiranye umubano wihariye n’uyu mupasiteri kugeza ku guca inyuma umugabo we, umugabo we akabimenya ariko ntiyahita abyamagana. Ahubwo ngo yaba yaritabaje umuvuzi gakondo, amushyiraho amarozi azwi nka “juju of no separate”, agamije kubabuza gutandukana burundu.
Ibi ngo byaje kumenyekana mu baturage, bituma bafata icyemezo cyo kubafata bakabajyana mu bayobozi b’amadini kugira ngo basengerwe, mu rwego rwo “kubohorwa” muri izo mbaraga zivugwa.
INDI NKURU WASOMA :Kuva Arusha kugera i Buruseli: Uko umunyarwanda wakoreraga TPIR yafashije abakoze Jenoside gucika ubutabera
Mu mashusho, aba bombi bagaragara bafite ubwoba, abaturage babakikije babasakuza ndetse bamwe bafata amashusho bayasangiza ku mbuga nkoranyambaga. Iyi video yakwirakwiriye cyane, abantu batandukanye bagaragaza ibitekerezo binyuranye.
Hari abemeza ko ibi ari ikimenyetso cy’uko imyizerere ya gakondo ishobora kugira ingaruka zikomeye, mu gihe abandi bavuga ko ari urugero rugaragaza ingaruka z’imibanire idasobanutse, cyane cyane mu nzego z’amadini.
Abandi na bo banenze uburyo aba bantu bashyizwe ku karubanda, bavuga ko ari ihohoterwa rishingiye ku rubanza rufashwe n’abaturage, ridakurikije amategeko.
Kugeza ubu, amazina y’aba bantu ntaratangazwa, kandi inzego z’umutekano muri Nigeria ntiziragira icyo zitangaza kuri iki kibazo.
What's Your Reaction?










