‘Itsinda ry’ibihunyira ryitwa parliament’ bishatse kuva iki mu ndirimbo ya Diplomate?
Umuraperi Diplomate nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya, ntiyavuzweho rumwe n’abantu bitewe n’amwe mu magambo akakaye ayigize ugasanga abantu bavuga ko afite ubusobanuro bushobora kuba buganisha ku kwibasira abantu runaka gusa we avuga ko nta kintu na kimwe kidasanzwe kiri inyuma yabyo.
Ni gake cyane uzabona uyu muraperi Diplomate yashyize hanze indirimbo ugasanga abantu bayivugaho rumwe dore ko bamushinja kuririmba amagambo agoye cyane kuba umuntu yayumva ngo asobanukirwe icyo yarashatse kuvuga gusa na none abashobora kugenekereza bakumva icyo yarashatse kuvuga, bavuga ko usanga akenshi yibanda kuri politike ndetse bakanamubwira ko aririmba kuri politike akanarengera.
Mu ndirimbo aherutse gushyira hanze yise icyuki gikaze nabwo yatumye abantu bacika ururondogoro bitewe n’aho yumvikanye agira ati ‘Itsinda ry’ibihunyira ryitwa parliament’ byatumye abantu bavuga ko yashatse guharabika abantu runaka bari mu nzego za leta.
Uyu mugabo nyuma yo kubona ko abantu benshi bakomeje gufata indirimbo ye uko itari, aho usanga buri wese ari kumva ibyo yishakiye, yafashe umwanya asobanura kuri iki kintu avuga ko nta bindi bintu bibyihishe inyuma nk’uko abantu benshi bari kubitekereza uko bishakiye bakabifata nk’ibintu bidasanzwe bashaka kwerekana ko yashakaga guharabika itsinda ry’abantu runaka.
Diplomate avuga ko biriya yabitekereje gutyo gusa nta kindi kintu agendeyeho uretse gusa ko yumvise kubikoresha mu ndirimbo ye ari byo byahuza n’injyana ye mu buryo yifuzaga.
Nk’uko abisobanura, avuga ko mu busanzwe itsinda ry’ibinyoni bizwi nk’ibihunyira babyita ‘parliament’, rero ko hariya nta muntu n’umwe yashakaga kuvuga.
Si muri iyi ndirimbo gusa yumvikana aririmba amagambo asa n’aganisha kuri politike gusa, kuko n’iyo yaherukaga gushyira hanze mu myaka ibiri ishize yise ‘Kalinga’ na yo yumvikanagamo amagambo azimije cyane ku buryo kuyumva bigusaba ko nyir’ubwite ari we wabigusobanurira kugira ngo utisanga waguye mu mutego wo kumva ibintu mu buryo atabivuzemo.
What's Your Reaction?










