Ibyo The Ben yahanuriye Amavubi byabaye

Mbere yuko umukino wahuje Amavubi na Benin utangira, The Ben yari yavuze ko abakunzi b'Amavubi baza kwishima, birangira bishimiye itsinzi y'Amavubi.

Oct 16, 2024 - 11:49
Oct 16, 2024 - 12:09
 0
Ibyo The Ben yahanuriye Amavubi byabaye

Mugisha Benjamin uzwi mu muziki nyarwanda no hanze yaho nka The Ben yagaragaje icyizere ko Amavubi aza gutsinda Benin kandi biza gutuma abakunzi bayo banezerwa, umukino warangiye abasore b'Amavubi banditse amateka batsinda Benin 2-1.

Kubera ko umukino wabanje wo muri iyi mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika (AFCON 2025), Amavubi yari yasuye Benin bacakiranira muri Côte D'Ivoire, uwo mukino warangiye Amavubi bayatsinze ibitego 3-0. Ibyo byarakaje bamwe mu Banyarwanda n'abandi bose bihebeye Amavubi, bayatakariza icyizere bamwe rwose baca ku mbuga nkoranyambaga banenga abakinnyi bayo.

Ni ibintu byatumye bamwe bagira umutima wo kutazajya kuri Sitade Amahoro kuyashyigikira Benin yabasuye mu rugo. Muri icyo gihe mbere y'umukino (mu masaha ya mugitondo ku wa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira 2024), The Ben yafashe iya mbere anyarukira ku rukuta rwe rwa Instagram agira ati:"Dukunda Amavubi ntacyo tugendeyeho (...) tujye kuyashyigikira kandi turaza gutahana ibyishimo."

Umukino watangiye Saa Kumi n'ebyiri z' umugoroba. Igice cya mbere cyarangiye Benin ifite igitego 1 ku busa bw' Amavubi.

Amavubi yatangiranye ishyaka mu gice cya kabiri, ku munota wa 70' w'umukino Nshuti Innocent yatsinze igitego cyo kwishyura. Ku munota wa 74' kapiteni Bizimana Djihad yatsinze igitego cy' itsinzi (ni penalite yinjije neza) umukino urangira ari 2-1.

Abanyarwanda n'inshuti z'U Rwanda bahagurukiye icyarimwe babyina itsinzi, bishimira ko Amavubi acyuye amanota atatu.

The Ben na we yarongeye anyarukira kuri Instagram agaragaza ko yishimiye kuba Amavubi yatsinze Benin.

Wari umukino wa kane mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika (AFCON 2025), Amavubi yahise agira amanota 5. Mu itsinda arimo ari ku mwanya wa gatatu: Nigeria ni iya mbere n'amanota 7, Benin ni iya kabiri n'amanota 6, Amavubi ni aya gatatu n'amanota 5, Libya ikaza ku mwanya wa nyuma n'inota 1.

The Ben yavuze ko Abanyarwanda baza kwishima nyuma y'umukino w'Amavubi na Benin birangira bibaye

Abanyarwanda bishimiye itsinzi y'Amavubi

Amavubi yatsinze Benin 2-1

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow