Ibintu 4 bigiye gutuma Bwiza akora igitaramo cyizinjiramo uwatumiwe
Umuhanzi Bwiza umaze kuba umwe mu bahanzikazi bakomeye mu Rwanda yateguye igitaramo cyigamije kwizihiza ibirimo ibigwi bye mu muziki.
Bwiza Emerance n'ubuyobozi bw' inzu imureberera inyungu mu muziki "KIKAC MUSIC" bahamije ko bagiye gukora igitaramo cyo kuzirikana ibyo yagezeho cyane cyane mu muziki.
Mu kiganiro umuyobozi wa KIKAC MUSIC yagiranye na Radio Salus yavuze ati:"Bimwe mu bintu bigiye gutuma dukora ijoro ry'umusangiro rya Bwiza ni: kwizihiza imyaka ine amaze akora umuziki, kwizihiza imyaka 26 amaze avutse, kwizihiza ko amaze gusohora album ebyiri (My Dream na 25 Shades) no kwizihiza ko yakoze ibitaramo bikomeye birimo gutangirira ku rubyiniro ibyamamare mu muziki birimo John Legend."
Yakomeje avuga ko hazinjira abatumiwe biganjemo abatarigeze bajya mu bindi bitaramo yakoze kubera gahunda runaka babaga bafite cyangwa se bashaka ahantu hihariye bahurira na we.
Biteganyijwe ko ku wa 09 Kanama 2025 aribwo Bwiza azakorera ibyo birori i Kigali.
Bwiza agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza ibigwi bye mu muziki anasabana n'abamubaye hafi mu myaka ine ishize akora umuziki
What's Your Reaction?










