Tyla yahishuye ukuntu yigishijwe na Omah Lay
Tyla ukunzwe mu ndirimbo yitwa 'Water' yavuze ko Omah Lay yamwigishije ubumuntu.
Tyla Laura Seethal uzwi mu muziki nka Tyla yahishuye ko igihe yarimo akorana na Omah Lay amashusho y'indirimbo yitwa 'One Call' bahurijwemo na DJ Spinall, yamwigishije kwita ku bandi no gukora ikintu cy'undi nk'uwikorera.
Tyla ukunzwe mu ndirimbo ziri kuri alubumu ye yiyitiriye ‘Tyla’ zirimo: Water, Jump, Art na Truth or Dare, yavuze ko umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Omah Lay yamwigishije kuba imfura.
Yagize ati:”Omah Lay ni umusore wiyubashye. Igihe twari mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo ‘One Call,’ umushoferi wari kuza kumfata kuri hoteli nari ncumbitsemo, yaratinze, amasaha aramfata. Omah Lay akibibona, yahise afata imodoka ye aza kuri iyo hoteli, arahagera, amfasha gupakira ibintu nagombaga kujyana. Ubundi ahita anyihutana aho twafatiye amashusho.”
“Iyo ndirimbo ‘One Call’ yahibibikaniye ntabwo ari iye, ni umushinga twembi twahuriyemo wa DJ Spinall (DJ Spinall ni umu DJ wo mu gihugu cya Nigeria), ariko ibintu byose yabigize ibye. Omah Lay ni cyo cyamamare nahuye na cyo nkabona ko gifite ubumuntu n’ishyaka.”
Tyla yongeyeho ko iyo myitwarire ya Omah Lay yamwigishije kwita ku kintu icyo ari cyo cyose akora no kugira ubumuntu.
Biteganyijwe ko iyo ndirimbo ‘One Call’ ya DJ Spinall yahurije abahanzi babiri; Tyla wo mu gihugu cya Afurika y'Epfo na Omah Lay w'iwabo mu gihugu cya Nigeria, irajya hanze ku wa 19 Nyakanga 2024.
What's Your Reaction?










