Reagan yahishuye uwafashe amashusho Perezida Paul Kagame ari muri Kigali Universe

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ukuboza 2024, ku mbuga nkoranyambaga za Kigali Universe hashyizweho amashusho agaragaza Perezida Paul Kagame yasuye iyo nyubako, abantu bibaza uwayafashe agashyirwa hanze hashize umunsi.

Dec 30, 2024 - 13:38
Dec 30, 2024 - 20:58
 0
Reagan yahishuye uwafashe amashusho Perezida Paul Kagame ari muri Kigali Universe

Mu butumwa bwakurikijwe ayo mashusho buvuga ko yafashwe ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 26 Ukuboza 2024, umuvugizi wa Kigali Universe, Rugaju Reagan yavuze ko yafashwe n’itsinda rifatira amashusho Umukuru w’Igihugu, nyuma baza gufata umwanzuro wo kuyabaha ngo bayashyire hanze.

Ni amashusho yerekana Perezida Kagame ari muri iyo nyubako ya Bk Arena, anagira umwanya wo gukina imwe mu mikino ikinirwamo.

Kigali Universe ni inyubako yubatswe hejuru ku gisenge cya CHIC mu mujyi wa Kigali. Ubuyobozi bwayo bwishimiye kuba Perezida Kagame yarabasuye.

Bagize bati:”Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 26 Ukuboza 2024, twagiriwe umugisha wo gusurwa na Perezida Paul Kagame, yatembereye mu bice bitandukanye bya Kigali Universe ndetse akina imwe mu mikino iri muri Kigali Universe.”

“Yashimye uburyo Kigali Universe yubakitse anadusigira inama zidufasha gukomeza guhanga ibishya no gutanga serivisi inoze.”

Abatari bake bibajije uwafashe ayo mashusho. Reagan Rugaju yagize ati:”Ni amashusho yafashwe n’abafatira amashusho Perezida Paul Kagame. Bamaze kuyatunganya barayaduhaye, baduha uburenganzira bwo kuyashyira hanze.”

Kigali Universe ikorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo ibya siporo ikagira n’ahantu hakorerwa ibitaramo. Ni ho Kivumbi King yakoreye igitaramo cyo kumurika album ye nshya yise ‘Ganza.’

Perezida Paul Kagame yasuye Kigali Universe

Rugaju Reagan uvugira Kigali Universe, ashimangira ko ari umugisha kuba barasuwe na Perezida Paul Kagame

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow