Ariel Wayz na Babo basanzwemo ibiyobyabwenge

Mu minsi mike itambutse ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, hacicikanye amakuru avuga ko abahanzikazi babiri, Ariel Wayz na Babo Ekeight bahuriye mu ndirimbo 'Lose You' baba batawe muri yombi.

Sep 11, 2025 - 11:24
Sep 11, 2025 - 11:32
 1
Ariel Wayz na Babo basanzwemo ibiyobyabwenge

Benshi mu bakunzi b'umuziki n'abakurikira cyane amakuru avuga myidagaduro, bari mu rujijo ahanini bitewe ni uko nta rwego na rumwe rwari rwabitangaje. Gusa bidatinze Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface aganira na The New Times, yemeje aya makuru ko aba bahanzikazi batawe muri yombi.

Aba bahanzikazi nk'uko umuvugizi wa Polisi yakomeje abivuga, itabwa muri yombi ryabo ryaturutse ku kuba bari barenze ku mabwiriza bakarenza amasaha yo gutaha bava mu kabari, hanyuma abashinzwe umutekano baza kubafata babata muri yombi ndetse n'inshuti zabo bari kumwe.

Nyuma y'uko batawe muri yombi, Ariel Wayz na Babo baje kubapimwa, ibipimo byerekana ko bakoreshaga n'ibiyobyabwenge. Aba bombi bakaba bufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera mu Karere ka Gasabo.

Uwayezu Ariel uzwi mu muziki nka Ariel Wayz na Teta Horn Barbara (Babo Ekeight), banakoranye indirimbo bise 'Lose You' yagiye hanze mu 2022.

 Indirimbo 'Lose You' Babo yakoranye na Ariel Wayz

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com