Yvan Muziki mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere

Nyuma y’imyaka myinshi yari amaze atuye mu mahanga, umuhanzi w’umuziki gakondo Yvan Muziki agiye kongera guhura n’abakunzi be mu Rwanda, binyuze mu gitaramo azakorera i Kigali ku wa 13 Gashyantare 2026, kizanasozwa no kumurika album ye ya mbere yise Inganzo Ntahangarwa.

Feb 9, 2026 - 09:18
Feb 9, 2026 - 09:27
 0
Yvan Muziki mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere

Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri Kigali Universe, kikazaba ari umwanya udasanzwe wo kongera guhuza uyu muhanzi n’abakunzi b’umuziki gakondo, by’umwihariko nyuma y’igihe kinini amaze hanze y’igihugu. 

Yvan Muziki yavuze ko iyi album igizwe n’indirimbo 15, yakozwe mu gihe kirenga umwaka n’igice, igahuza umuco Nyarwanda, urukundo n’umurage gakondo.

Muri iyi ndirimbo zigize album, enye zirimo Urugo Ruhire, Intare Batinya, I’m in Love na Muhaguruke Yaje zamaze kujya hanze, mu gihe izindi 11 nshya zizatangira kumvikana ku mugaragaro ku munsi wo kuyimurika.

Yvan Muziki asobanura ko iyi album atayikoze mu buryo bufatiweho, ahubwo yayitondeye cyane kugira ngo itange ishusho yuzuye y’umuziki ahagarariye.

Aganira na Igisubizo ,yagize ati “Iyi album ni nk’igaruka mu rugo. Ihuza umuco wacu n’urukundo, kandi si umuziki wanjye jyenyine, ni uwacu twese.”

Mu ndirimbo zigaragara cyane harimo Intare Batinya, Yvan Muziki yavuze ko yayeguriye Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kumwubaha no kumushimira.

INDI NKURU WASOMA :Hatangajwe impinduka ku mukino wa Al Hilal na APR FC

Iyi album kandi yakoranywe n’abahanzi bakomeye mu muziki gakondo n’uwo muri iki gihe barimo Kidum Kibido, Massamba Intore, Jules Sentore na Marina, bose biteganyijwe ko bazitabira iki gitaramo.

Image

Uyu muhanzi yashimye uko umuziki gakondo ukomeje gukundwa mu Rwanda, avuga ko uri mu njyana zikunzwe cyane muri iki gihe.

Yongeyeho ko afite gahunda z’igihe kirekire zo guhuza gakondo n’umuziki wa kijyambere, anashyiraho ahantu hahoraho abahanzi gakondo babasha gutaramira.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow