Nta myaka ine bazarenza! Umugore yasohoye ubuhanuzi kuri Juma Jux na Priscilla Ojo

Nyuma y'uko umuhanzi wo muri Tanzania, Juma Jux akoranye ubukwe n'umukobwa wo muri Nigeria, Priscilla Ojo, umwe mu bakoresha Facebook yashyize hanze ibyo yise ubuhanzi, aho avugamo ko nta bukomezi bufitwe n'urugo rw' abo bombi.

Apr 27, 2025 - 13:46
Apr 27, 2025 - 17:31
 0
Nta myaka ine bazarenza! Umugore yasohoye ubuhanuzi kuri Juma Jux na Priscilla Ojo

Umugore uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Loveth Dee Favor yateruye avuga ko umuhanzi wo muri Tanzania, Juma Jux atazubakana na Priscilla Ojo ngo rukomere kuko areba akabona urwo bakundana ari urwo kwinezeza gusa nta burambe bufite.

Juma Jux na Priscilla Ojo bakoranye ubukwe mu bihe bitandukanye biyemeza kubana akaramata. Ubukwe bwabo bwa mbere bwakozwe mu buryo bwa kisilamu bwabereye muri Tanzania ku wa 07 Werurwe 2025.

Ku wa 17 Mata 2025 barongeye bakorera ubundi bukwe bwakozwe mu buryo bwa gakondo yo muri Nigeria.

Ntibarekeye aho kuko ku wa 19 Mata 2025 bongeye basezeranira imbere y'Imana, Umuvugabutumwa abaha umugisha ngo bazabyare hungu na kobwa. Birumvikana ko bwakorewe mu madini atandukanye.

Ibyo ntibayabujije abakoresha imbuga nkoranyambaga kuvuga uko babona uwo muryango mushya. Uwitwa Loveth Dee Favor yaciye ku rukuta rwe rwa Facebook atanga uko urukundo rwa Juma Jux na Priscilla Ojo ruzagenda rushonga nk'isabune.

Yagize ati:"Uru rukundo ndabona ari urw'agahararo. Njye ndavuga ibyo navuze. Mu myaka ibiri (2) iri imbere hazatangira kuvugwa ukutumvikana hagati yabo. Mu myaka ine (4) batandukane, noneho bazahane gatanya mu myaka itanu (5) iri imbere."

Uyu mukobwa Priscilla Ojo yivugiye ko yahuriye na Juma Jux i Kigali mu mikino ya BAL yabereye muri Bk Arena muri Gicurasi na Kamena 2024.

Ibyabo ntibyatinze kuko uwo mukobwa yakomeje kugaragara muri Tanzania yaje gusura umuhanzi Juma Jux. Uwo muhanzi na we yagiye kumusura muri Nigeria. Baryanye iraha birangira bakoze ubukwe muri Werurwe 2025.

Si we mukobwa wenyine Juma Jux yakundanye na we gusa; yakundanye n'umuhanzikazi wo muri Tanzania witwa Nandy ubu warushinze n'umuhanzi wo muri Nigeria ariko uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Rotimi. Yakundanye kandi n'uwitwa Karen Bujulu ni na we batandukanye ahita ajya mu rukundo n'uwo muri Nigeria, Priscilla Ojo.

Loveth Dee Favor yavuze ko urukundo rwa Juma Jux na Priscilla Ojo rutazaramba

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow