Kizz Daniel yahishuye umuhanzi yihebeye wo muri Afurika

Uyu mugabo Kizz Daniel umaze kubaka ibigwi mu muziki wa Nigeria, yavuze ko amaze kumenya byinshi bihagije ku muziki w’Afurika, agahamya ko Wizkid ari we muhanzi ufite ikamba ry’ibihe byose ry’umuziki w’Afurika.

Aug 15, 2024 - 13:02
Aug 15, 2024 - 15:03
 0
Kizz Daniel yahishuye umuhanzi yihebeye wo muri Afurika

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Kizz Daniel yavuze ko imyaka amaze mu muziki atari ubusa, bityo azi gutandukanya umuhanzi mwiza n’umubi ndetse akamenya n’umunyabigwi muri wo. Ashingiye kuri ibyo yavuze ko kuri we abona Wizkid ari we muhanzi w’Afurika w’ibihe byose.

Kizz Daniel ukunzwe mu ndirimo Buga, Lie na Double yavuze ko indabo ze ku muhanzi wakoze cyane ndetse akaba uw’ibihe byose muri Afurika (The Greatest of All Time)  ari Wizkid.

Yagize ati:”Kuri njye,  Wizkid ni we muhanzi ukomeye w’ibihe byose w’Afurika. Ni umuhanzi wigisha umuziki akanungura ubwenge, ni we ndeberaho (ni icyitegererezo cyanjye).”

“Ukuri gukwiye kuvugwa ni uku; 90% by’abahanzi bo muri Nigeria bakoze umuziki nyuma ye, ni we (Wizkid) wababereye icyitegererezo. Muzabibona uburyo bamwubaha, bizabereka ko ari we wabarebeye icyitegererezo.”

Wizkid ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeria bafite amateka maremare, aho yavuye mu cyaro cya Ojuelegba muri Nigeria  akaba umuhanzi munini hirya no hino ku Isi. Ubu ni we muhanzi watwaye ibihembo byinshi muri Afurika aho yibitseho ibigera ku 157, birimo Grammy Award 1, BET Awards 4, American Music Awards 2, MOBO Awards 6, Billboard Music Awards 3, MTV EMAs 2 na NAACP Awards 5.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow