Umuyobozi wo muri Tanzania yahaye indabo indirimbo 'Komasava' kubera yagaragaye kuri Billboard
Umwe mu bayobozi bo mu gihugu cya Tanzania, Gerson Msigwa yashimiye iterambere ry'indirimbo 'Komasava' yinjiriye ku mwanya wa 39 ku rubuga rwa 'Billboard U. S Afrobeats Songs.'
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ubuhanzi, Umuco na Siporo, Gerson Msigwa yarase amashimwe indirimbo 'Komasava' ya Diamond Platnumz, Khalil na Chley baherutse kuyisubiranamo na Jason Derulo, avuga ko ashimira cyane intambwe iyo ndirimbo ikomeje gutera, ikaba igejeje bwa mbere umuziki wa Tanzania ku rubuga rwa 'Billboard U. S Afrobeats Songs.'
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 06 Kanama, nibwo inkuru nziza yatashye muri Leta Zunze Ubumwe za Tanzania ivuga ko indirimbo 'Komasava' Diamond Platnumz yahuriyemo n'abahanzi bo muri Afurika y'Epfo; Khalil na Chley, nyuma bayisubiranamo na Jason Derulo, yamaze kugera ku rubuga rwa Billboard ruzwi nka 'Billboard U.S Afrobeats Songs,' yinjirira ku mwanya wa 39.
Ni bintu byashimishije cyane Diamond Platnumz, yishimira ko ari we muhanzi wa mbere wo muri Tanzania ubashije kugera kuri urwo rubuga.
Si we gusa, kuko byahagurukije n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ubuhanzi, Umuco na Siporo muri Tanzania, Gerson Msigwa, ajya kuri Wasafi FM avuga ko ayihaye indabo ze.
Yagize ati:"Nyuma yuko indirimbo 'Komasava' ibaye indirimbo ya mbere yo muri Tanzania igiye ku rubuga rwa Billboard muri Amerika, nyihaye indabo zanjye."
Mu ruganda rw'imyidagaduro iyo umuntu avuze ngo ahaye indabo undi ( azihaye ikintu runaka) aba amukuriye ingofero, agaragaje ko ari umunyabigwi. Ubwo Bwana Gerson Msigwa yagaragaje ko arase amashimwe 'Komasava' ari indirimbo idasanzwe yanditse amateka.
Indirimbo yo mu karere k'Afurika y'i Burasirazuba yaherukaga ku rubuga rwa Billboard ruzwi nka Billboard U.S Afrobeats Songs ni 'When She's Around' ya Bruce Melodie yasubiranyemo na Shaggy.
Indirimbo 'Komasava' yageze ku rubuga rwa Billboard U.S Afrobeats Songs maze yinjirira ku mwanya wa 39
What's Your Reaction?










