Dore impamvu Olamide yanze imodoka ya Khaid

Khaid amaze kubona ubugwaneza bwa Olamide yamuhaye imodoka, undi arayanga.

Aug 5, 2024 - 09:49
Aug 5, 2024 - 14:03
 0
Dore impamvu Olamide yanze imodoka ya Khaid

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Khaid yashatse ukuntu yakwitura umuraperi Olamide umaze kubaka ibigwi mu muziki wa Nigeria no hanze yaho, amugurira imodoka iri mu bwoko bwa Brabus 2024, undi arayanga, amubwira ko byaba byiza ayihaye undi muntu kuko utanze azongererwa.

Khaid ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki wa Nigeria, ubu akaba akunzwe mu ndirimbo zirimo Anabella, Carry Me Go na Jolie, akaba yaramaze iminsi arwaye ariko akaba yaramaze gukira, akomeza gukora umuziki.

Nyiri inzu ireberera abahanzi yitwa 'Yahoo Boy No Laptop Nation,' akaba ni umuhanzi mwiza muri Nigeria, Olamide, yamufashije kongera kwisuganya mu muziki, maze bakorana indirimbo 'Way Back' yanagaragaye ku muzingo muto (EP) '444'  Khaid aherutse gushyira hanze.

Uyu musore Khaid yanejejwe n'ibyo yakorewe na Olamide maze amugurira imodoka iri mu bwoko bwa Brabus 2024, ariko arayanga. Khaid amubajije impamvu ayanze amubwira ko byaba byiza ayihaye undi muntu kuko we ntayo abuze.

Yagize ati:" Ndagushimiye kuba ugize umutima wo gushimira uwagufashije. Naragufashije ugomba gufasha abandi, njye mfite ibintu byinshi birimo n'imodoka zihenze naguze. Uzaba umuhanzi ukomeye nuha iyi modoka uyikeneye."

 Khaid si we muhanzi wenyine wafashe umwanya ngo ashimire ukwitanga kwa Olamide, kuko abahanzi barimo Omah Lay, Asake na Fireboy DML bari mu bamushimiye ko yabafashije kuzamura impano zabo.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow