Celine Dion yarijije Adele

Igihe umuhanzikazi Adele yarimo arataramira i Las Vegas yatunguwe no kubona umunyabigwikazi mu muziki, Celine Dion yaje kumushyigikira.

Oct 28, 2024 - 14:31
Oct 28, 2024 - 15:17
 0
Celine Dion yarijije Adele

Mu gihe Adele yarimo aririmbira i Las Vegas mu mpera z' icyumweru gishize, yanyujije amaso mu bafana abona harimo Celine Dion, mu marira menshi ahita yihutira kujya kumuramutsa.

Adele ageze ku ndirimbo ye yise "When We Were Young" yarebye mu bafana abona umuntu ujya gusa nka Celine Dion, arashishoza abona ni we ahita afatwa n'ikiniga, ahagarika igitaramo umwanya muto ariko yihutira kujya kumusuhuza.

Yamuhobereye bamarana umwanya ibyo byahise bituma na Celine Dion uzwi mu ndirimbo "My Heat Will Go On" afatwa n'amarira na we ararira.

Nyuma y'ibyo barekuranye Celine Dion asubira kwicara na Adele akomeza igitaramo.

Adele ntiyagarukiye aho, kuko yakomeje gusobanurira abafana uwo Celine Dion ari we, abatari bake bahise bahagurukira hejuru baramushima.

Mu minsi yashize nibwo Celine Dion yongeye kugaragara mu ruhame nyuma yo kuzahazwa n'indwara izwi nka 'Stiff Person's Syndrome.' Igitaramo yakoze nyuma y'ubwo burwayi ni icy'ifungura ry'imikino ya olempike yabereye i Paris mu Bufaransa mu mpeshyi ya 2024.

Adele yanejejwe no kubona Celine Dion yaje kumushyigikira

Celine Dion ni inshuti ya Adele 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow