Umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya, Bien Aime yagereranyije umuziki w'Afurika n'amazi

Bien Aime wamenyekaniye mu itsinda rya Sauti Sol yavuze ko umuziki w'Afurika ari mwiza n'aho ugiye hose uwuhasanga, bityo ugereranywa nk'amazi.

Apr 2, 2025 - 18:36
Apr 2, 2025 - 20:45
 0
Umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya, Bien Aime yagereranyije umuziki w'Afurika n'amazi

Umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya, Bien Aime Baraza wakundiwe mu itsinda rya Sauti Sol, batandukanye akomeza gukora umuziki ku giti cye, yavuze ko abona umuziki w'Afurika umeze nk'amazi. Kubera ko akenerwa na buri umwe.

Bien Aime amaze kubaka ibigwi mu muziki w'Afurika y'i Burasirazuba no hanze dore ko yagize uruhare mu iyandikwa ry'umuzingo w'indirimbo "Twice As Tall" wa Burna Boy wanamufashije gutsindira igihembo cya Grammy “Best Global Music Album” yegukanye mu mwaka wa 2021.

Yavuze ko amaze gusobanukirwa umuziki w'Afurika, yumva umeze neza nk'amazi umuntu akenera mu buryo runaka.

Yagize ati: Umuziki w'Afurika umeze nk'amazi. Amazi aranyobwa cyangwa se akogwa. Amazi iyo udahuriye na yo mu buryo bumwe uhurira na yo mu bundi. Ntabwo wayajya kure."

Muri iyi minsi umuziki w'Afurika ukomeje gutera imbere biciye mu njyana zawo nka Afrobeats na Amapiano. Afrobeats ifatwa nk'injyana ifite inkomoko muri Nigeria, naho Amapiano akagira inkomoko muri Afurika y'Epfo.

Indirimbo z'Abanyafurika nka Water, Calm Down na Last Last, zahogoje abo hanze y'Afurika. Abahanzi bo hanze y'Afurika nka Chris Brown, Selena Gomez na Jason Derulo bemeye gukorana n'abahanzi bo muri Afurika; Rema, Davido, Lojay na Diamond Platnumz, kubera ubuhanga bwabo muri wo.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow