Rurageretse hagati ya Burna Boy n’umukobwa uvuga ko yamuteye inda
Burna Boy uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika yagarutsweho n’umukobwa bakundanye ahishura ko yamuteye inda ariko nyamusore akaba yabyamaganiye kure.
Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Burna Boy yashyizwe mu majwi n’umukobwa witwa Uju Stella ahamya ko yaryamanye inshuro nyinshi n’uwo muhanzi none ngo amutwitiye umwana. Burna Boy we arabihakana ko yamuteye inda, ahubwo ahishura ko uwo mukobwa yamwise ufite ubumuga bwo kutabyara.
Umukobwa w’ikimero witwa Stella yabanje aza mu itangazamakuru avuga ko yaryamanye n’umuhanzi Burna Boy akajya amuha amafaranga make, ubu ngo atwite umwana we.
Ati:"Ntwitiye Burna Boy ariko nabibwiye mama we arabyanga ngo ndi kubeshyera umuhungu we kandi bizwi ko twabanye mu nzu imwe imyaka 3. Yarampakaniye ndarira cyane."
Uwo muhanzi w’imyaka 33, ukunzwe mu ndirimbo ‘Higher’ na we yabyamaganiye kure yibaza ukuntu yamwise umugabo utabyara none akaba yaramuteye inda.
Yagize ati:”Stella, twaryamanaga mu ijoro rimwe nkakwishyura ibihumbi 20, ni we mukobwa unyita ufite ubumuga bwo kutabyara.”
“Abantu benshi bamuzi bakwemeza ibyo ndi kuvuga, yakundaga kurya iraha, agaca ibihumbi 20 ku ijoro rimwe. Yambabaje umunsi yanyise ufite ubumuga bwo kutabyara, reba uyu munsi ukuntu ari kumbwira ngo ninjye wamuteye inda!”
Stella we yavuze ko mu myaka itatu (3) nta mafaranga yamuhaye arenga ibihumbi 20 by’Ama-naira, amafaranga akoreshwa muri Nigeria aya angana n’ibihumbi 48,213 RWF.
Yagize ati:”Amafaranga yose wampaye mu myaka itatu (3) ntabwo arenga ibihumbi 20, wowe uri umugugu (wimana amafaranga).”
“Naragufashije igihe wari umukene. Ubu ntacyo mbaye kuko mfite ubucuruzi bunyungukira cyane nkaba nkorera amafaranga menshi ku kwezi, gumana ubugugu bwawe.”
Umuhanzikazi uba mu gihugu cy’U Bwongereza, Stefflon Don ni we waruherutse kwandagaza Burna Boy avuga ko ari umusore utazi kwita ku mukunzi, ngo mu gihe babanye cya Covid 19 nta byishimo bisendereye yigeze amuha.
What's Your Reaction?










