Ese Bruce Melodie yataramiye mu Bubiligi yasinze? Dore ikintu akumbuye

Umuhanzi Bruce Melodie yashyize ukuri ku byamuvuzweho ko yaba yarataramiye mu Bubiligi yasinze, aboneraho n’umwanya wo kuvuga icyo akumbuye yabujijwe n’ubwamamare.

Oct 17, 2024 - 09:19
Oct 17, 2024 - 09:58
 0
Ese Bruce Melodie yataramiye mu Bubiligi yasinze? Dore ikintu akumbuye

Ubwo yari mu kiganiro n’igitangazamakuru cyo muri Kenya, Nairobi News, yabajijwe ku byamuvuzweho ko yaba yarataramiye mu Bubiligi yasinze, abyamaganira kure ahamya ko abantu bakwirakwije ibihuha bashingiye ku kuba yaragiye ku rubyiniro yananiwe.

Bruce Melodie warumaze iminsi mu gihugu cya Kenya aho yari yaragiye mu kumenyesha ibihangano bye birimo ‘Iyo Foto’ aherutse gukorana n’umuhanzi wo muri icyo gihugu, Bien Aime Baraza yagarutse ku byamushinjwe mu myaka itandatu ishize ubwo yasoza igitaramo i Kigali agahita ajya gutaramira i Brussels mu Bubiligi, yagera ku rubyiniro akagaragara atameze neza bamwe bagakeka ko yabitewe n’ubusinzi.

Mu gutanga ukuri kuri ibyo byamuvuzweho, yagize ati:”Ntabwo nari nasinze, ahubwo nabitewe n’umunaniro. Icyo gihe nari nsoje igitaramo i Kigali mpita nijajara mfata indege njya mu Bubiligi, njyeze ku rubyiniro mfatwa n'umunaniro, ariko biragoranye kubyumvisha abantu.”

Bruce Melodie ahamya ko ibyo byamuhaye isomo ryo kwiyitaho, akabanza akamenya ko ameze neza mbere yo kujya gutarama, yaba atameze neza akabisubika kugira ngo atazongera kugwa mu ikosa nk’iryo yaguyemo.

Yabajijwe icyo akumbuye yateshejwe n’ubwamamare avuga ko akumbura kujya guhaha mu isoko ntacyo yikanga.

Yagize ati:”Nkumbuye kujya mu isoko nkahaha ibyo nshaka byose nta muvundo. Ubu simfite uburenganzira bwo kujya guhaha mu isoko, ibyo nambara n’amafunguro ni abandi bayanzanira. Ubu byangora kuba najyana n’abana banjye mu isoko cyangwa se muri resitora kubera ko abafana baba bari ahantu aho ari ho hose, ariko kandi nishimira uburyo bankundamo n’uburyo bamfasha. Muri rusange, sinshobora gukora ibintu bisanzwe nk’uko nabikoraga.”

Nyuma yo kuzenguruka mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Kenya, Bruce Melodie yamaze kugaruka mu Rwanda. Mu mpera za kino cyumweru, we na bagenzi be batandatu barasoreza i Rubavu iserukiramuco rya ‘MTN Iwacu Muzika.’

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow