Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatutu cya kaminuza! Israel Mbonyi ukubutse mu bitaramo bizenguruka Afurika y’I Burasirazuba ni inde?
Impeshyi ya 2024 yasize umuramyi Isreal Mbonyi yanditse amateka akomeye aho yakoreye ibitaramo byitabiriwe n’imbaga nyamwinshi muri Kenya na Uganda. Ku wa 02 na 03 Ugushyingo 2024 yakoreye ibindi bitaramo by’amateka mu gihugu cya Tanzania.
Mbonyicyambu Israel umaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bamaze kumenyekana mu Karere k’Afurika y’I Burasirazuba nk’uko yabigaragaje mu bitaramo yakoreye muri Kenya, Uganda na Tanzania.
Igisubizo.com ishyize igorora abakunzi b’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi aho mugiye kugezwaho amateka ye.
Israel Mbonyi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo:’ Number One’, ‘Karame,’ ‘ Mbwira’, na ‘Baho.’ Amagambo ari mu ndirimbo ze anyura abatari bake bihebeye indirimbo ze zo kuramya no guhimbaza Imana. Nyuma yuko ashyize hanze indirimbo yise ‘Nina Siri’ igakundwa mu bihugu byo mu karere birimo Tanzania na Kenya, yahishuye ko agiye gukomeza gushyira hanze indirimbo ziri muri urwo rurimi ruvugwa n’abarenga miliyoni 200.
Iyo ndirimbo ‘Nina Siri’ ni imwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zakunzwe n’Uwahoze ari Visi-Perezida wa Kenya, Kalonzo Musyoka aho yayisangije abamukurikira ku rubuga rwa X ku munsi w’amavuko we ku wa 24 Ukuboza.
Ibyo byatumye ayikurikiza izindi ndirimbo zirimo ‘Malengo ya Mungu,’ ‘ Sikiliza’ na ‘Nitaamini.’
Israel Mbonyi ni inde?
Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE, Mbonyicyambu Israel yavuze ko yavutse tariki ya 20 Gicurasi 1992 mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ahitwa Uvira nyuma baza kwimukira aho umubyeyi we avuka i Mulenge.
Akivuka Sogokuru we yasabye ko bamwita ‘Mbonyintebe’ mama we agasaba ko yitwa ‘Mbonyimfura’ abandi bakamwita ‘Mbonyicyambu’, ngo iwabo babanje kubyara abakobwa gusa bamubyaye ari umuhungu bo nyine bumvise babonye icyambu. Icyambu ni ahantu ho kwambukira, ahantu hagutse, ni gutyo izina ryaje na we yararikunze.
Umuryango avukamo [ubarizwamo abana barindwi] waje gutura mu Rwanda mu 1997, icyo gihe baje gutura i Musanze nyuma bajya gutura i Kigali.
Mu mabyiruka ye Mbonyi yakundaga gucuranga ndetse no mu bigo yizemo byose ahereye i Musanze, muri Ecole d’Art de Nyundo ndetse na Ecole des Sciences de Nyanza aho yasoreje ayisumbuye mu ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubutabire [Math, Physics &Chimistry].
Nyuma Mbonyi wahishuye ko yumvaga isomo ry’imibare kurusha iry’ubutabire, yaje kujya kwiga muri kaminuza ayasoreza mu Buhinde, aho yakuye impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu buvuzi n’imiti. Asoje kwiga yiyeguriye cyane umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu 2011 nibwo indirimbo ya mbere yagiye kuyikora muri studio ayishyuye ibihumbi 50, amafaranga barayamuriye ntiyanasohoka. Ni ibintu byamubabaje icyo gihe ariko ntabwo yacitse intege yarakomeje asunika impano yari imurimo.
Izina Israel risobanura ‘Umwana w’Imana.’ Yumvise nta cyamurutira kuba umwana w’Imana. Yitwa Mbonyicyambu ariko iwabo bakuze bamwita Mbonyi na we mu gukora ubuhanzi ahita afata ‘Israel Mbonyi’
Israel Mbonyi yashyize hanze indirimbo ye ya mbere ku itariki ya 22 Werurwe 2014 iyo ni Number One, icyo gihe yasohoye indirimbo nyinshi na alubumu (album) yose. Yazishyize kuri YouTube nyuma y’igihe gito asanga zageze kure cyane.
Uyu muramyi amaze gushyira hanze alubumu zirimo: Uri Number One, Mbwira, Icyambu na Nk’Umusirikare.
Mbonyi yahamirije IGIHE ko atigeze atekereza kureka kuririmbira Imana. Kuri we kandi aba yumva bitamubera kuririmba ibindi, yasanze indirimbo yahawe ari izo kugarura imitima y’abana b’Imana. Ni ibintu yiyeguriye.
What's Your Reaction?










