Ibimenyetso simusiga bigaragaza ko urukundo rwa Zari na Shakib ruri mu marembera

Umuherwekazi akaba n'umunyamideli, Zari Hassani nyuma y'uko akomeje gusangiza abantu amashusho afatanye agatoki ku Kandi na Diamond babyaranye, byatumye umugabo we Shakib Cham asiba amafoto yose ari kumwe n'uyu mugore.

Feb 23, 2024 - 12:30
Feb 23, 2024 - 16:55
 0
Ibimenyetso simusiga bigaragaza ko urukundo rwa Zari na Shakib ruri mu marembera

Mu minsi yashize Zari the boss lady yakomeje kugenda asangiza abamukurikira ku rubuga rwa Instagram amashusho amugaragaza ari kumwe na Diamond bafatanye agatoki ku Kandi byongera kuzamura impaka ndende bivugwa ko aba bombi baba basubiye mu munyenga w'urukundo.

Nyuma abantu batangiye gukwirakwiza amakuru avuga ko uyu mugore yaba atabanye neza n'uyu mugabo we akaba ariyo ntandaro y'ibihe byiza ari kugirana na Diamond bahoze bakundana bakaza no kubyarana.

Ibi ntibyatinze kwigaragaza kuko nyuma y'aho uyu mugore asangije amafoto abamukurikira byahise bigaragaza ko Shakib umugabo we atabyishimiye bituma ahita asiba amafoto yose ku rubuga rwe rwa Instagram ari kumwe n'uyu mugore ndetse iyo ugenzuye ku mbuga z'aba bombi usanga nta numwe ugikurikira undi kuri Instagram.

Ibi bikaba bifatwa nk'ikimenyetso simusiga ko urukundo rwabo rutameze neza ndetse ko ashobora kwisanga yongeye gukundana na Diamond.

Diamond ndetse na Zari Hassani batandukanye mu mwaka wa 2018 nyuma y'imyaka itanu babana nk'umugore n'umugabo baza kubyarana abana babiri nyuma yaje kubana na Shakib Cham mu mwaka wa 2023.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow