P Fla yatunze agatoki itangazamakuru
Umuraperi P Fla wakunzwe cyane kuva mu myaka yo hambere, yatunze agatoki itangazamakuru arishinja kuzima kw’injyana ya Hip Hop yahoze ikunzwe cyane kurusha izindi nubwo abayikoraga bavugwagaho kugira imico mibi.
Si ubwa mbere abaraperi bumvikanye bashinja itangazamakuru kudaha injyana ya Hip Hop agaciro nk’izindi cyane nk’iyahoze yitwa injyana y’umujinya yakanyujijeho mu myaka yatambutse kuva muri 2007 kuzamura. Kugeza n’ubu usanga abantu bamwe na bamwe batarumva neza ko umuntu ashobora kuba umuraperi adafata ku biyobyabwenge cyangwa se adafite imico mibi.
Mu kiganiro P Fla na we ukora iyi njyana, yagiranye na IGIHE kuri Youtube, yongeye gushinja itangazamakuru kuryamira injyana ya Hip Hop, ibihangano byabo ntibikinwe ndetse ugasanga bagaragaza abakora iyi njyana nk’abadashobotse bigatuma n’abantu babafata muri iyo sura.
Kuva mu myaka yo hambere wasangaga iyi njyana ifatwa nk’iy’ibirara, abayikora bagafatwa mu isura itari nziza ndetse kugeza n’ubu hari abacyumva ko udashobora gukora injyana ya Hip Hop udafata ku biyobyabwenge. Gusa ariko ku rundi ruhande ntihabura bamwe mubakora iyo njyana bagenda bagaragara mu mafuti ari na byo ahanini usanga abantu babashyira mu gatebo kamwe.
Yagize ati “Ntawe nsuzuguye ariko mbona bipfira mu itangazamakuru. Yego wenda reka tubyemere abaraperi dufite amakosa ariko ntabwo ari abaraperi gusa kuko niko isi imeze…. Ntabwo byari bikwiye ko byose byikorezwa injyana n’abayikora bose. Njye navuga ko itangazamakuru ari ryo ryatumye iyi njyana ipfa.”
P Fla kandi avuga ko mu mboni ze, umuziki wo mu Rwanda wajemo akajagari, mu cyo yise ‘umwanda’ kuko usanga abahanzi bose basigaye bakora ibintu bimwe kandi ugasanga nta n’ubutumwa burimo aho kuba umuntu yakabaye afite injyana ye ikaba umwihariko we.
Iyo uvuze injyana ya Hip Hop abenshi bahita bumva itsinda rya Tuffgang ryabarizwagamo nyakwigendera Jay Polly, Green P, P Fla, Bull Dogg na Fireman bafatwa nk’inkingi ya mwamba y’iyi njyana nubwo isa n'igenda izima.
What's Your Reaction?










