J. Cole yavuze impamvu yikuye mu ihangana ry’abaraperi

Umuraperi J Cole yavuze ko yikuye mu ihangana ry’abaraperi kugira ngo atabura umuvandimwe.

Oct 11, 2024 - 12:56
Oct 11, 2024 - 14:52
 0
J. Cole yavuze impamvu yikuye mu ihangana ry’abaraperi

Umwe mu baraperi bakomeye bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, J. Cole yahishuye ko igihe intambara y’amagabo hagati ya Drake na Kendrick Lamar yuburaga mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, yanze gukomeza kugira uruhande abogamiraho ahita yikuramo kubera ko yashoboraga kubura umwe muri bo.

Mu kwezi kwa Mata 2024, ihangana rikajije umurego hagati y’abaraperi babiri bo muri Amerika; Drake na Kendrick Lamar, J Cole yashyirwaga ku ruhande rwa Drake dore ko mu mwaka washize bakoranye indirimbo ‘The First Person Shooter,’ ariko nyuma yavuze ko yikuye muri iryo hangana, ahamya ko nta ruhande na rumwe abogamiyeho.

Ku wa Kane w’iki cyumweru, tariki ya 10 Ukwakira 2024, yashyize hanze indirimbo ‘ Port Antonio’ ahishuriramo ko yikuye muri iryo hangana kubera ko atashatse ko hagira umuntu ubiburiramo ubuzima.

“Njye nikuye muri ririya hangana kubera ko nabonaga ibintu biri kugana habi. Abantu baransetse kubera ko bakunda kubona abantu bagwa mu bibazo.”

“Bashakaga ko hameneka amaraso, bashakaga ko hagira ubigwamo.”

J Cole yahamije ko yumvaga yaguma mu mujyo wo guhangana ndetse akanatsinda ariko yaragereranyije hagati yo kubireka no gutsinda akabura umuvandimwe, yahisemo kubireka kugira ngo abaraperi bose bagume bakora umuziki ntawe ubiburiyemo ubuzima.

Uretse gukora umuziki, J Cole ni n’umukinnyi mwiza wa basketball mu minsi yashize akaba yarigeze kuza mu Rwanda ariyo imuzanye muri Bk Arena.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow