Ndayishimiye Richard yafashe umwanzuro wa nyuma, APR FC ihanga amaso ku ntwaro yo muri Côte d’Ivoire
Mu gihe amakipe yitegura umwaka w’imikino wa 2026/27, ibikorwa byo kugura no kugumana abakinnyi byatangiye gufata indi ntera. Rayon Sports yamaze kumvikana na Ndayishimiye Richard ku masezerano mashya, APR FC na yo iri mu biganiro byo kuzana umukinnyi mushya ukomoka muri Côte d’Ivoire, mu gihe Police FC iri gukora ibishoboka byose ngo idatakaza bamwe mu bakinnyi bayo b’ingenzi.
Hashize iminsi mike Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 isojwe, ariko amakipe menshi yamaze kwinjira mu bikorwa byo kwiyubaka no gutegura umwaka mushya w’imikino.
Amakuru agezweho kuri ubu aremeza ko Umunyarwanda ukomoka mu Burundi, Ndayishimiye Richard, yemeye kongera amasezerano muri Rayon Sports nyuma y’ibiganiro byari bimaze igihe hagati y’impande zombi.
Uyu mukinnyi wo hagati yari amaze imyaka ibiri muri Gikundiro nyuma yo kuyigeramo avuye muri Muhazi United. Mu ntangiriro z’uyu mwaka yari yagiye kugerageza amahirwe muri Uzbekistan, ariko ntibyagira icyo bitanga ahitamo kugaruka muri Rayon Sports.
Umurundi Ndayishimiye Richard ukina mu kibuga hagati, yemeye kongera amasezerano muri Rayon Sports. [Image Credits : Rayon Sports]
Ku ruhande rwa APR FC, amakuru aturuka mu banyamakuru bakurikiranira hafi ibikorwa by’isoko ry’abakinnyi avuga ko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu iri gushaka gusinyisha Amani Kouadio Kan Michel Breygeneve, umukinnyi ukina ku ruhande rw’ubusatirizi.
INDI NKURU WASOMA :Ingengo y’imari y’u Rwanda yazamutseho 12%; dore ibikorwa bizashyirwamo amafaranga menshi
Uyu Munya-Côte d’Ivoire w’imyaka 27 akinira AFAD Plateau, ndetse yigeze no kuvugwa mu makipe akomeye yo muri Afurika y’Iburasirazuba arimo Young Africans SC yo muri Tanzania.
APR FC irifuza Amani Kouadio Kan Michel Breygeneve ukina ku ruhande asatira izamu. [Image credits ; Foot Africa]
Na Police FC ntabwo iri inyuma muri iri soko. Biravugwa ko yamaze gutegurira Ishimwe Christian miliyoni 15 Frw kugira ngo imwongere amasezerano y’imyaka ibiri.
Ishimwe amaze iminsi ahuzwa na Rayon Sports ndetse hari amakuru avuga ko APR FC na yo imwifuza nk’umwe mu bashobora gukemura ikibazo cy’umukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso bw’ubwugarizi.
Nyuma yo gutandukana n’abakinnyi batandatu b’abanyamahanga, Police FC yanahinduye icyerekezo ku isoko ry’abakinnyi, aho iri kwibanda cyane ku bazwi muri shampiyona y’u Rwanda.
What's Your Reaction?










