TDR 2026- Sempoma Felix yagaragaje icyo kubakiraho nubwo abanyarwanda batatwara etape

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare, Felix Sempoma, yatangaje ko nubwo abakinnyi b’Abanyarwanda batarabasha gutsinda uduce muri Tour du Rwanda iheruka, ubunararibonye barimo kunguka buzabafasha kongera guhatana ku rwego rwo hejuru mu gihe kiri imbere.

Feb 26, 2026 - 07:16
Feb 26, 2026 - 08:02
 0
TDR 2026- Sempoma Felix yagaragaje icyo kubakiraho nubwo abanyarwanda batatwara etape

Kuva isiganwa rya Tour du Rwanda ryazamurwa rikagera ku rwego rwa UCI 2.1, u Rwanda ruheruka gutsinda agace kamwe mu 2022, ubwo Moise Mugisha yegukanaga agace ka nyuma mu buryo bwashimishije benshi. Sempoma avuga ko kudatsinda vuba aha bidatewe n’uko impano zagabanutse, ahubwo biterwa n’uko iri siganwa rirushaho kugira abakinnyi bakomeye baturutse hirya no hino ku isi.

Yagize ati: Abanyarwanda bajyaga bahora ku isonga, ariko ubu irushanwa ryarahindutse cyane. Gutsinda bisaba imyiteguro ihamye no guhora usiganwa ku rwego rwo hejuru. Nubwo bitoroshye, hari icyizere ko tuzongera kwegukana imyanya myiza.”

INDI NKURU WASOMA :Tour du Rwanda : Umubiligi yanditse amateka i Gisenyi 

Uyu mutoza yavuze ko amakipe mpuzamahanga nka Israel NSN Development Team aba afite amahirwe menshi kuko asiganwa inshuro nyinshi mu mezi make, mu gihe abakinnyi b’u Rwanda bagifite icyuho mu kubona amasiganwa ahagije abafasha kwiyubaka.

Nubwo bimeze bityo, Sempoma yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa, atanga urugero rwa bamwe mu bakinnyi bageze mu myanya myiza mu masiganwa aheruka. Yashimangiye ko kwakira amasiganwa akomeye mu Rwanda bifasha abakinnyi baho kunguka ubunararibonye, nubwo bidahita bitanga intsinzi ako kanya.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow